00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu babiri bakiri mu bitaro kubera ‘Monkeypox’ bagiye gusezererwa

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 19 August 2024 saa 02:30
Yasuwe :

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yatangaje ko abantu babiri muri bane bagaragayeho indwara y’Ubushita bw’Inkende [Monkeypox] bamaze gukira bakaba barasezerewe mu bitaro ndetse ko n’abandi babiri basigaye bazasezererwa bidatinze.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze itangazo rivuga ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu bane bafite indwara y’Ubushita bw’Inkende, ndetse ko babiri muri bo bamaze kuvurwa bagakira, mu gihe abandi babiri bari bakiri kwitabwaho.

MINISANTE yavuze ko aba bantu bane bahuriye ku kuba bose barakoreye ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki cyorezo gikomeje kugaragara ku bwinshi.

Mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya RBA, Julien Mahoro Niyingabira, yavuze ko ibikorwa by’igenzura bikorwa ku mipaka hapimwa abagaragaza ibimenyetso bitandukanye.

Yagize ati “Uyu munsi igishimishije ni uko babiri muri abo bane bayigaragayeho, bamaze gusezererwa mu bitaro aho bari barimo kuvurirwa ubu bamaze gukira, abandi babiri na bo bakaba bakiri mu bitaro batarembye ku buryo isaha n’isaha cyangwa se umunsi uwo ari wo wose bashobora gukira bagasezererwa mu bitaro bagakomeza ubuzima busanzwe.”

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Mu mpera z’icyumweru gishize Minisitiri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko kuva mu ntangiriro za 2024, indwara y’Ubushita bw’Inkende [Monkeypox] imaze kwica abaturage 548 imibare ishobora gukomeza kuzamuka.

Iyi ndwara iri no mu bindi bihugu nk’u Burundi, Cameroon, Congo, Ghana, Liberia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Uganda ndetse na Kenya.

Kwitiranya ibimenyetso

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Edson Rwagasore, yavuze ko hari ubwo bigorana gutandukanya indwara y’Ibihara [Chicken-pox], n’iyi ndwara y’Ubushita bw’Inkende [Monkeypox], dore ko ibimenyetso byazo bijya gusa.

Yavuze ko bitewe n’ibimenyetso by’urwaye n’uko umubiri we ugaragara biri mu bituma babasha gutandukanye izi ndwara, kuko “ibihara bidakunze kwibasira imyanya ndangagitsinda no mu maso.”

Yakomeje agira atai “Uburyo bwonyine dushobora kumenya ko umuntu arwaye ibihara cyangwa ubushita bw’inkende n’uko tuba twakoze ibipimo tukabanza tukareba tukamenya icyo umurwayi arwaye.”

“Ariko ibimenyetso bimwe byenda gusa kuko byose bifata umubiri ukagira ibiheri biryaryata kandi na byo bishobora kugiramo ibisebe.”

Dr. Edson Rwagasore, yavuze ko mu gihe umuntu agaragayeho ibi bimenyetso, icyiza ari ukugana kwa muganga kuko hari ababihuguriwe aho kwihutira muri za farumasi kugura imiti.

Ikigo cya Afurika gishinzwe kugenzura Indwara z’Ibyorezo, Africa CDC, giherutse gutangaza ko iki cyorezo gikomeje gufata indi ntera ku Mugabane wa Afurika.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryo ryamaze gutangaza ko uburwayi bwa mpox bwibasiye RDC n’ahandi muri Afurika, ari ikibazo gihangayikishije kandi giteye inkeke ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .