Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore kuri uyu wa 6 Werurwe 2025.
Dr. Yvan Butera yagaragaje ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi, aho zimwe muri serivisi Abanyarwanda bajyaga gushakira mu mahanga kuri ubu zitangirwa no mu Rwanda.
Ati “Dutangiye kubona ingaruka nziza kuri izi serivisi, tumaze gusimbura impyiko z’Abanyarwanda 44 kuva igihe twatangiriye iyi gahunda kandi bose bameze neza.”
Umurwayi ushaka impyiko yizanira umuntu uyimuha, ashobora kuba uwo mu muryango we, inshuti cyangwa se uwo ari we wese wemeye kumufasha.
Iyi serivisi yatangiye Leta y’u Rwanda yari imaze kohereza abarwayi barenga 70 mu bihugu by’amahanga gusimburizwa impyiko, bitwara arenga miliyoni 800 Frw.
Ubusanzwe gusimbuza impyiko iyo bikorewe mu Buhinde bishobora gutwara amafaranga ari hagati ya 7400$ na 14000$. Ibi biterwa n’imyaka y’umurwayi, ubwoko bw’amaraso ye, ibitaro yagiye kwivurizamo n’ibindi.
Abahanga mu buvuzi bavuga ko umurwayi wasimburijwe impyiko mu mahanga ashobora guhura n’imbogamizi nyinshi zirimo no kutabona uko bamukurikirana cyane cyane igihe asubiye iwabo.
Muri Gicurasi 2023 ni bwo Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byatangije ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko zirwaye, bwari busanzwe butangirwa hanze y’Igihugu kandi bihenze cyane.
Nubwo nta mibare itangazwa y’abarwaye indwara y’impyiko mu Rwanda, imibare y’abafite ibindi byago byo kuzirwara igaragaza ko Abanyarwanda 10% bashobora kuba barwaye impiko zikomeye, mu gihe abagera kuri 40% bashobora kuba barwaye impyiko zoroheje zavurwa zigakira.
Dr. Butera yakomeje agaragaza ko gahunda y’ubuvuzi bwo kubaga umutima na yo yatangijwe iri gutanga umusaruro kuko hamaze kubagwa abarenga 500.
Ati “Tumaze kubaga abana 356 bikorewe hano mu Rwanda n’abakuru 186 ukurikije igihe twayitangiriye iyi gahunda.”
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bifite n’uburyo bwo gukosora ibibazo by’imitima abana bavukanye hifashishijwe ikoranabuhanga bidasabye gusatura igituza ibizwi nka ‘catheterization’.
Yagaragaje ko abarwayi boherezwa mu mahanga bagiye bagabanuka mu buryo bugaragara bishingiye ku kuba hari serivisi zatumaga bajya kwivuriza hanze kuri ubu zitangirwa imbere mu gihugu.
Yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi bwisumbuyeho, hashyizweho gahunda yo kugabanya ibiciro kuri zimwe muri serivisi, aho nko kunyura mu cyuma gisuzuma umubiri igiciro cyagabanutseho 65%.
Ni serivisi kuri ubu zitangirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nka bimwe mu bikomeye mu karere bitanga serivisi z’ubuvuzi ziri ku rwego mpuzamahanga.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!