00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abandi bantu babiri bishwe n’icyorezo cya ‘Marburg’ mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 September 2024 saa 09:03
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru abandi bantu babiri bishwe n’icyorezo cya ‘Marburg’ kimaze igihe gito kigeze mu gihugu.

Ibi byatumye umubare w’abamaze kwicwa n’iyi ndwara mu Rwanda ugera k’umunani, mu gihe abanduye bagumye ari 26 naho abari kuvurwa baba 18.

Ku wa 27 Nzeri 2024 abarwayi ba mbere ni bwo bagaragaye mu Rwanda.

Mu rwego rwo gukumira iyi ndwara, kuri iki Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze amabwiriza agaragaramo ingingo y’uko ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro atandukanye byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 14, mu kwirinda iyi ndwara.

Agena kandi ko uwapfuye azize iyi ndwara nta kiriyo kizajya gikorwa, mu gihe kumushyingura bizajya byitabirwa n’abatarenze 50.

Uwishwe n’iyi ndwara kandi nta muhango wo kumusezera ku rusengero cyangwa ku Musigiti uzajya ukorwa, ahubwo uzajya ubera mu bitaro.

Nubwo bimeze gutyo, Abaturarwanda basabwe gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .