00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 41 bo mu Rwanda bamaze kuvurirwa indwara z’umutima muri Israel

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 5 Ukwakira 2022 saa 12:45
Yasuwe :

Mu 2017 nibwo Umuryango uvura ndetse ukita ku bana bafite indwara zitandukanye z’umutima muri Afurika, Save a Child’s Heart, wageze mu Rwanda, ugirana amasezerano na Minisiteri y’Ubuzima yo kwita ku bana bafite izi ndwara.

Uyu muryango w’abanya-Israel ufatanyije na Ambasade ya Israel mu Rwanda watangiye kujya wohereza abana bafite indwara z’umutima mu gihugu cyabo bakajya kubagwa no kwitabwaho n’abaganga.

Aya masezerano avuga ko Save a Child’s Heart izafasha abana 70 kujya kuvurirwa muri Israel. Kugeza ubu 41 bahawe ubuvuzi mu bihe bitandukanye mu bitaro by’uyu muryango bya Sylvan Adams Children’s Hospital.

Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa ku gihugu nk’u Rwanda cyugarijwe n’indwara zitandura nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nibura 40% by’abapfa bahitanwa n’izi ndwara.

Indwara z’umutima nazo zibarizwa muri izi zisasira imbaga, mu Rwanda ubushobozi bwo kwita ku bazirwaye cyane abagomba kubagwa buracyari ingorabahizi.

Inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima, Prof Mucumbitsi Paul, yagaragaje ko kuvura izo ndwara mu Rwanda bikiri ingorabahizi aho ubu habarurwa ibihumbi 15 bategereje kubagwa mu gihe abaganga b’inzobere mu kubaga uru rugingo batageze kuri batanu.

Iyi mibare igaragaza ko iki ari ikibazo gikomeye cyane kuba hari umuryango ushobora gutanga umusanzu nibura mu gufasha abana kujya kuvurirwa muri Israel ari ibyo kwishimirwa.

Mu mpera za Nzeri mu bitaro bya Sylvan Adams Children’s Hospital, habagiwe abana babiri b’Abanyarwanda barimo uw’imyaka itandatu n’ibiri, ubu bameze neza n’abaganga baratanga icyizere ko ubuzima bwabo buzakomeza kugenda neza.

Ubwo haherukwa koherezwa itsinda ry’abana 14 kuvurwa muri Israel mu 2021, Umuyobozi wa Save a Children Heart, Simon Fisher, yavuze ko ashimishwa n’uburyo bakorana na guverinoma y’u Rwanda muri iki gikorwa cyo kuvuza abana.

Ati “Hashize imyaka dukorera muri Afurika, twafashije abana benshi kugira ubuzima bwiza. Nshimishwa n’uko twagiye dukorana neza na guverinoma uyu mushinga ukaba warateye imbere.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, we avuga ko ashimishwa no kuba igihugu cye gitanga umusanzu mu kurengera ubuzima bw’abana b’Abanyarwanda kandi ko abagenda bose bitabwaho uko bikwiye.

Ku ruhande rw’abana n’ababyeyi bagezweho n’iyi gahunda bavuga ko banejejwe no kuba hari abantu babitayeho bakabaha ubuvuzi bakwiye.

Nubwo hakiri icyuho mu kuvura indwara z’umutima mu Rwanda gusa muri Nzeri 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko bitarenze imyaka ibiri i Masaka mu Karere ka Kicukiro hazatangira kubakwa Ikigo cyihariye ku gusuzuma no kuvura indwara z’Umutima,

Abana 41 bo mu Rwanda bamaze kuvurirwa indwara z’umutima muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .