Abakozi ba Ambasade ya Amerika n’abadipolomate babarizwa mu Rwanda batanze amaraso

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda na bamwe mu badipolomate bakorera imiryango mpuzamahanga mu gihugu batanze amaraso azifashishwa mu butabazi ku ndembe ziyakeneye mu bitaro bitandukanye mu Rwanda.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade ya Amerika mu rwa Gasabo ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Amaraso (NCBT).

Abakozi 108 ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda na bagenzi babo bo mu yindi miryango mpuzamahanga ni bo bagaragaye muri iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’iyo ambasade ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ku wa 20 Werurwe 2019.

Ku nshuro ya 10 y’iki gikorwa, Ambasade ya Amerika yatumiye abandi badipolomate bakorera i Kigali barimo ab’u Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage bahuza imbaraga mu gikorwa cyo gutanga amaraso.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa (Chargé d’affaires) muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Richard Michaels, ni we watangije iki gikorwa cyiswe “Share Life, Give Blood”, bishatse kuvuga “Sangira n’abandi ubuzima, tanga amaraso.’’

Yagize ati “Nishimiye ko abakozi ba ambasade batanze amaraso n’umutima ukunze, ni uburyo bworoshye bwo gutanga ubutabazi. Ndizera ko igikorwa cyacu cyo gutanga amaraso gishishikariza buri wese mu Rwanda gutangira kuyatanga.’’

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yatangiye gutanga amaraso mu 2012, aho yagize uruhare mu gushyikiriza udupaki 736 muri NCBT.
Intego yo gutanga amaraso inajyanye no gushyigikira ubukangurambaga bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Amaraso mu kuyageza aho ashobora kugoboka aho akenewe no gushishikariza abatuye u Rwanda gukangukira kuyatanga ku bushake kandi mu buryo buhoraho.

Amaraso yatanzwe azakoreshwa mu gutabara inkomere, abarwayi babazwe, n’abafite indwara zo kubura amaraso ahagije mu mubiri mu Rwanda.

Biteganyijwe ko kandi hari azoherezwa mu bitaro hifashishijwe Drones za Zipline zitwara amaraso ku bitaro byo mu gihugu.

Mu mpera za 2018, izi ndege zitagira abapilote zatangiye mu 2016 nk’igisubizo mu koroshya ubutabazi ku barwayi bakeneye amaraso byihutirwa batuye mu misozi, zari zimaze kujyana udupaki 15 700 tw’amaraso ku bitaro bitandukanye ziyakuye ku kibuga cyazo kiri mu Karere ka Muhanga.

Iki gikorwa Ambasade ya Amerika yagiteguye ifatanyije n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutanga Amaraso (NCBT)
Ni ku nshuro ya 10, abakozi ba Ambasade ya Amerika batanze amaraso yo kugoboka indembe ziyakeneye
Abakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda bishimiye gutanga amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza