Byatangajwe ku wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’igituntu.
Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange ku nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye turandure igituntu.’’
Imibare yatangajwe na RBC igaragaza ko umwaka ushize wa 2023/2024 abaturage 8551 aribo barwaye igituntu barimo 92 barwaye igituntu cy’igikatu.
Abajyanama b’ubuzima bashimiwe uruhare bagize rungana na 31,4% mu kohereza aba barwayi b’igituntu kwa muganga.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ryo kurwanya igituntu muri RBC, Dr. Yves Habimana, yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu gufasha abarwaye igituntu, avuga ko hari uburyo bushya bagiye kwifashishwa bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gutahura abarwaye igituntu hakiri kare.
Ati ‘‘Ubu twimakaje ikoranabuhanga ndetse hari gahunda yo gukoresha iryo koranabuhanga mu midugudu hakoreshejwe abajyanama b’ubuzima, aho bazajya basuzuma abantu indwara zinyuranye harimo n’igituntu. Bazajya babasuzumira mu ngo aho babasuye cyangwa se igihe umurwayi runaka aje kumureba aje kumubwira ikibazo afite.’’
Dr. Yves Habimana yakomeje avuga ko buri mujyanama azajya abaza umuturage niba nta kimenyesto cy’igituntu afite agende amubaza ibibazo bitandukanye biri muri telefone bazahabwa, ku buryo ngo ibyo azajya amubaza Minisiteri y’Ubuzima izajya ihita ibibona bitume itahura ko uwo muntu afite ibimenyetso by’igituntu hakiri kare, binabafashe kumuvura kare.
Uyu muyobozi yavuze ko umujyanama w’ubuzima azajya afata igikororwa cy’umurwayi hakiri kare atarinze ajya kwa muganga. Mu gihe yagaragaje ibimenyetso by’igituntu, azajya ahita agishyikiriza ikigo nderabuzima bakorana hanyuma bahite basuzuma barebe niba wa murwayi afite uburwayi bw’igituntu cyangwa se niba ari muzima, igisubizo bakinyuze ku mujyanama w’ubuzima abibwire wa muturage.
Dr. Habimana yavuze ko iyi gahunda isa n’iyatangiye mu bajyanama b’ubuzima bamwe na bamwe ariko ko ari igerageza bakiri gukora mbere yo gukwirakwiza ubu buryo hirya no hino mu gihugu.
Umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Nyamirama, Umutoni Marcelline, yavuze ko ubusanzwe iyo hari umuturage babonye ufite inkorora irengeje ibyumweru bibiri bamusaba kujya kwa muganga rimwe na rimwe hakanagira ababikerensa bumva ko ari amarozi cyangwa inkorora isanzwe.
Ati ‘‘Rero ubwo buryo bushya nibabutwigisha, bizatuma dufasha abaturage benshi cyane cyane bamwe bakunze gutinya kujya kwisuzumishiriza kwa muganga na ba bandi batinya gutanga igikororwa twe tuzajya tukibafata hanyuma tukijyanire.’’
Shumbusho Dan we yavuze ko hari abaturage benshi bagikerensa inkorora, bamwe bakanayimarana amezi abiri batari bajya kwivuza.
Yavuze ko nibahabwa uburyo bwo gupima buri muturage wese bizatuma benshi barwara igituntu kikabazahaza bazajya babimenya hakiri kare banavurwe kare.
Bimwe mu bimenyetso biranga indwara y’igituntu harimo inkorora imara ibyumweru bibiri cyangwa birenga, kugira umuriro, kubira ibyuba cyane cyane nimugoroba, kubabara mu gatuza, kugira ikizibakanwa, gutakaza ibiro n’ibindi byinshi. Ufite ibi bimenyetso yasabwe kugana abaganga bakamusuzuma kuko kwisuzumisha bikorwa k’ubuntu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!