Abajyanama b’Ubuzima bamaze kugira imitungo ya miliyari 14 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2019 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Abajyanama b’Ubuzima babinyujije muri koperative zabo bamaze kugira umutungo utimukanwa ufite agaciro ka miliyari 11.2 Frw, wiyongera kuri miliyari 3.5 Frw abitse mu bigo by’imari bitandukanye.

Imitungo yabo yiganjemo inyubako z’ubucuruzi, imirima, amashyamba n’ibinyabiziga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima yakoranye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Amakoperative, RCA n’Ikigega gitanga Ingwate ku mishinga mito n’Iciriritse,BDF mu kubaka ubushobozi bwa koperative z’Abajyanama b’Ubuzima kugira ngo bashobore gukora ishoramari ryubaka.

Yagize ati “Dufite imikoranire na BDF, badufasha gusuzuma buri mushinga wose koperative z’abajyanama b’ubuzima zishaka gushoramo ngo harebwe niba bishoboka, ndetse no gutanga ingwate aho bikenewe.’’

Gahunda y’abajyanama b’ubuzima yashyizweho mu 1995 ubwo igihugu cyashakaga uburyo bwo gukemura ibibazo by’ingenzi byari mu rwego rw’ubuzima.

Muri ibyo harimo abantu batabashaga kugera kuri serivisi z’ubuzima no kuba hari ubuke bw’abantu bashobora gutanga ubufasha mu by’ubuzima. Yatangiranye n’abanyamuryango 12,000 ariko baza kongerwa bagera ku 58,445 bitewe n’umusaruro batangaga.

Kuri ubu babarizwa muri koperative 488, aho muri zo abagore bangana na 65%.

Muri Nzeri 2017, Abajyanama b’Ubuzima bo mu Karere ka Karongi bibumbiye muri koperative 22 bujuje inzu y’ubucuruzi [Agaciro Legacy Mall] yatwaye miliyoni 350 Frw, bakuye mu kwizigama.

Umuyobozi w’Abajyanama b’Ubuzima mu Karere ka Karongi, Mazimpaka Patience, yatangaje ko iyo nyubako izabafasha gukomeza kwiyubaka mu gihe kizaza ndetse no kugaragaza ubudasa mu kazi kabo.

Byitezwe ko iyi nyubako yubatswe na koperative 22 zifite abanyamuryango 1600, izajya yinjiza miliyoni 1.2 Frw avuye mu bukode bwa buri kwezi.

Mu Karere ka Musanze naho Abajyanama b’Ubuzima barenga 1,290 bahuriye muri koperative 15 aho bamaze kubitsa miliyoni 161 Frw kuri konti zabo.

Iyi koperative yasabye inguzanyo ya miliyoni 850 Frw muri Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) azifashishwa mu kubaka uruganda rugezweho rwo gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku bworozi birimo no kugira ibagiro rigezweho i Musanze.

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Karongi bibumbiye muri koperative 22 bujuje inzu y’ubucuruzi yatwaye amafaranga miliyoni 350, bakuye mu kwizigama. Yatashywe mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza