Abajyanama b’ubuzima bagize uruhare rukomeye mu gukumira malaria mu gihe cya Guma mu Rugo

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Malariya,mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Dr Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko mu gihe igihugu cyari kiri muri Guma mu Rugo hirindwa Coronavirus, gahunda zo kurwanya malariya zakomeje, nubwo zagendaga gahoro.

Yavuze ko kurigira ngo serivisi zo kwirinda malariya zikomeye gutangwa neza, abajyanama b’ubuzima babigizemo uruhare rukomeye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Mbituyumuremyi yagize ati “Ku bijyanye n’ingamba zo kurwanya malariya zarakomeje ndetse n’inzitiramibu zaratanzwe, uretse igihe gito cyanyuzemo cya guma mu rugo.”

Yakomeje agira ati “Gutera imiti nabyo byarakomeje [tutibagiwe] no kuvura malariya bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima".

Uyu muyobozi asanga abajyanama b’ubuzima, baragize uruhare rukomeye mu kurwanya malariya kandi ko bakomeje ubukangurambaga.

Ati “Ubwirinzi bwabo ni ubuteganywa n’abashinzwe kuvura abantu, uburyo baba bambaye bagiye gufata amaraso, bagiye gupima malariya, bambaye udupfukantoki, by’umwihariko muri kino gihe cya COVID-19 bambara n’agapfukamunwa kugira ngo bapime malariya neza nta kibazo cyo gutinya Coronavirus”.

Yakanguriye abantu bose ko mu gihe bumva ko bafite ibimenyetso bya malariya ko bazajya bahita bihutira kujya kwa muganga.

Malariya ni indwara yakunze kwibasira abantu bo hirya no hino ku isi, by’umwihariko abatuye muri Afurika iri munsi y’ubutayu bwa Sahara, ahantu n’u Rwanda rubarizwa.

Imibare itangwa n’ikigo cy’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2018-2019 abarwaye malariya bangana na miliyoni 3.9 mu gihe 270 yabahitanye, naho mu mwaka wa 2019-2020 abayirwaye bangana na miliyoni 2.5 naho abangana na 180 yarabahitanye.

Mu turere 30 twose tw’u Rwanda haboneka malaria, ariko by’umwihariko mu burasirazuba bw’u Rwanda no mu majyepfo hari uturere 15 gusa duturukamo malaria irenga 70% mu gihugu hose.

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima OMS, yerekana ko mu mwaka wa 2017, ku isi malariya yari ku kigero cya 70% bangana na miliyoni 151.

Ni mugihe OMS mu ngamba ifite zo guhashya malariya kuva 2016-2030,ivuga ko malariya izaba yararwanyijwe nibura ku kigero cya 90% muri gahunda yo kurandura burundu Maraliya.

Abajyanama b'ubuzima bagize uruhare rukomeye mu igabanyuka ry'ubwandu bwa malariya no mu bihe bya coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .