00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinga mu bishanga mu byago byo kwandura ’Bilharziose’

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 June 2025 saa 07:27
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyaburiye bamwe mu baturage bahinga mu bishanga batambaye bote ndetse n’abavoma amazi y’ibishanga batambaye uturinda ntoki tureture ko bashobora kuhandurira imwe mu ndwara zititaweho ya Bilharziose.

Ubu butumwa buburira bwatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kamena 2025, ubwo mu Karere ka Gatsibo haberaga ubukangurambaga bugamije kwirinda iyi ndwara ya Bilharziose. Ni ubukangurambaga RBC iri gufatanyamo n’umushinga ‘Bilharzia Storytelling Lab’ ufite intego yo kurwanya inzoka ya Bilharziose.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Bilharzia Storytelling Lab, Munyembabazi Yvonne, yavuze ko batangiye ubukangurambaga ku bigo by’amashuri kuko abana aribo bafite ibyago byinshi byo kuyandura.

Ati “Intego yacu ni ukugira ngo abantu bamenye uko indwara ya Bilharziose yandura n’uko bayirinda. Abenshi ntibazi ibimenyetso byayo kandi ni indwara yakwirindwa bigashoboka.’’

Niyoyita Eugenie utuye mu Murenge wa Kiramuruzi mu Kagari k’Akabuga mu Mudugudu wa Karambo, yavuze ko yarwaje umwana we umwaka wose arwaye Bilharziose, ibyatumye yiga nabi kugeza ubwo umwana we asibiye.

Ati “Umwana wanjye yararwaragurikaga namujyana ku kigo nderabuzima bakabura indwara, rimwe rero nibwo abaganga bamusuzumye basanga arwaye Bilharziose. Ingamba nafashe ni uko twavomaga ku gishanga ariko ntabwo nkimwoherezayo, niyo tugiyeyo ntabwo dukandagiramo twambaye ibirenge.’’

Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho muri RBC, Nshimiyimana Ladislas, yavuze ko abahinga mu bishanga bafite amahirwe menshi yo kurwara inzoka ya Bilharziose kuko yororokera mu mazi yiganjemo ayo mu bishanga.

Ati “Mu mazi harimo utunyamunjonjorerwa tuyifasha gukura kugira ngo izabone uko yanduza abandi, iyo turimo tukaba twarandujwe n’umwanda wo mu musarani, icyo gihe umuntu uri guhinga aho adafite ubwirinzi ashobora kwandura iyi ndwara biciye mu ruhu akaba yarwara.’’

Yakomeje agira ati “Ni indwara rero idahita igaragaza ibimenyetso ako kanya ku buryo wabimenya ahubwo urayigumana. Mu bishanga rero haba harimo ibyago byinshi by’uko umuntu ashobora kuhandurira Bilhariziose mu gihe atikingiye ngo abe afite ubwirinzi bwabugenewe.’’

Nshimiyimana yasabye abahinga mu bishanga kubanza kujya bashyiraho ubwiherero kugira ngo bikureho kuba abantu bakwiherera mu bishanga kuko aribyo bituma bakomeza gukwirakwiza iyi ndwara.

Ati “Abahinzi n’abayobozi b’amakoperative turabashishikariza kugira ubwiherero bufasha abahahinga. Ikindi ni byiza ko abantu bose bafata ibinini kugira ngo kubafasha kugabanya ibyago byo kurwara Bilhariziose, turabasaba kandi ko abantu bose bahinga mu gishanga, abakozamo intoki bajya bambara uturindantoki ndetse na bote kuko byabafasha mu bwirinzi.’’

Kugeza ubu mu Rwanda hari utugari 1013 twagaragaye ko dukora ku bishanga bishobora kubonekamo iyi ndwara. Utwo tugari twose dutangwamo ibinini bigamije kurinda abaturage.

Uturere twose kandi ngo tugaragaramo iyi ndwara ikunze gukura igateza izindi ndwara zirimo igwingira, gucibwamo n’izindi.

Kuri ubu Leta y’u Rwanda yiyemeje guhashya Bilharziose n’izindi ndwara zititaweho uko bikwiye zikigaragara mu Rwanda bitarenze 2030.

Bilharziose ni indwara iterwa n’umwanda uturuka mu bantu baba bitumye cyangwa banyaye ku gasozi cyangwa mu gishanga, noneho wa mwanda ukamanuka mu mazi kugeza ubwo amagi ya ya nzoka arekura agakoko kakajya kororokera mu kinyamujonjorerwa.

Ikinyamunjonjorerwa kibika agakoko kanduza indwara ya Bilharziose kugeza kabashije kugira ubushobozi bwo gusohokamo kakajya mu mazi gashakisha umuntu kinjira mu mubiri.

Iyo kageze mu mubiri gakomeza kakajya gutura mu mwijima cyangwa mu miyoboro mito y’amaraso yo hafi y’amara.

Ibinyamunjonjorerwa ni bimwe mu bibika udukoko dutera iyi ndwara
Nshimiyimana Ladislas wo muri RBC yasabye abahinga mu bishanga kwambara bote n’uturindantoki
Nyinawumuntu warwaje bilharziose, yavuze ko yafashe ingamba zo kuyirinda zirimo no kujya mu gishanga yambaye inkweto
Abiga mu mashuri yisumbuye basabwe kwirinda iyi ndwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .