Ni ibyagarutsweho mu nama y’igihugu yo kurwanya indwara ziterwa n’udukoko zigira ubudahangarwa ku miti, yahuriranye n’inama ngarukamwaka ya 12 y’abahanga mu by’imiti yateranye ku wa 22 Ugushyingo 2024.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti, DCG (Rtd) Stanley Nsabimana,, yanyuzwe n’aho urugaga rugeze mu kugenzura umwuga no kurengera ubuzima rusange bw’abaturage, yibutsa abitabiriye inama kurangwa n’indagagaciro zirimo gukunda igihugu n’ubunyamwuga.
Yagize ati “Ubu aho urugaga rugeze mu kugenzura umwuga harashimishije. Urugamba rwo guhangana n’indwara zigira ubudahngarwa ku miti ni urwa buri wese kandi rukeneye ubufatanye.”
Yakomeje avuga ko Isi ihangayikishijwe n’indwara ziterwa n’udukoko zigira ubudahangarwa ku miti, ariko abahanga mu by’imiti biyemeje gukorera hamwe ngo bahashye iki kibazo, kandi biteguye gushishikariza abaturage gukoresha imiti neza.
Ati “Muri rusange ni ikibazo gihangayikishije Isi, ibi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, ni yo mpamvu ari inshingano zacu nk’abahanga mu by’imiti guhangana nabyo.”
Yakomeje agira ati “Tugomba gusangira ubumenyi kugira ngo turusheho kuzuza inshingano zacu, kandi tugomba kwigisha abaturage, bakamenya ingano y’imiti bafata ndetse n’uburyo bayifatamo.”
DCG (Rtd) Nsabimana, yashimangiye ko abahanga mu by’imiti bazakomeza kubaha amahame agenga umwuga wabo kandi ko bazakomeza gusigasira ikinyabupfura n’indangagaciro z’umwuga wabo, kugira ngo u Rwanda ruzagere ku cyerekezo rwihaye cya 2050.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye harimo, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Prof. Muvunyi Mambo Claude, umuyobozi uhagarariye umuryango w’Abibumbye wita Ku buzima mu Rwanda (OMS).
Yari yitabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abahanga mu by’imiti barenga 500, bose intero ari imwe yo kurengera ubuzima bw’abaturage bita ku ikoreshwa ry’imiti rinoze.
Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti mu Rwanda (National Pharmacy Council) rubarizwamo abahanga mu by’imiti bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Farumasi cyangwa icyiciro cya mbere cya kaminuza muri Farumasi, kuri ubu rufite abahanga mu by’imiti 1343.
Nk’uko bigenwa n’itegeko rirushyiraho, urugaga ni rwo murinzi w’amategeko, icyubahiro n’ishema by’umwuga w’abahanga mu by’imiti, rukanarengera ubuzima rusange bw’abaturage.
Urugaga rubungabunga ubusugire bw’amahame yerekeye imyifatire myiza, ubwitange bya ngombwa mu murimo w’abahanga mu by’imiti, runareba ko abarugize bose bubahiriza ibyo bashingwa n’umwuga wabo, kimwe n’amategeko n’amabwiriza agenga abahanga mu by’imiti.
Abagize urugaga rw’abahanga mu by’imiti bashyizeho ihuriro ryo guharanira inyungu zabo “Pharmaceutical Society of Rwanda” aho umuyobozi watowe ari Muhoza Frederic.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!