Bugaragaza ko bibasirwa n’umunaniro mwinshi, kubabara imikaya, kubura ibitotsi cyangwa se bakajya bumva bababara mu ngingo.
Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cy’u Bwongereza ku wa Gatatu w’iki cyumweru, yagaragaje ko ibi bidakwiye gufatwa nk’uburwayi kandi bisanzwe mu rugendo rw’ubuzima bw’umugore. Abashakashatsi batanga inama yo kutihutira gufata imiti kubera ibi bibazo.
Mu kwita kuri aba bagore hifashishwa uburyo bwo kubaha imiti isimbura imisemburo baba batakaje mu gihe cyo gucura ku buryo biborohereza. Ku rundi ruhande ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko iyi miti igira izindi ngaruka nyinshi ku buzima bw’abagore zirimo n’uburwayi bwa kanseri y’ibere.
Aba bashakashatsi bavuga ko ubu buvuzi bunabatera umuhangayiko ku ngaruka zishobora kuvamo. Bavuze ko kwihutira gufata imiti mu gihe umuntu ageze mu myaka yo gucura bituma abagore bahorana ubwoba bikaba byanabagabanyiriza amahirwe yo kubasha guhangana nabyo kandi ari ibisanzwe.
Bagaragaza kandi ko hari abagore bahitamo kutirukira gufata imiti kandi imibiri yabo ikabasha kwirwanaho bagakomeza ubuzima.
Gufata imiti bitizwa umurindi n’ibikorwa byo kwamamaza ko abafata iyo miti bakomeza kugira itoto no kugaragara nk’abakiri bato, babwirwa ko birinda uruhu kuzana iminkanyari cyangwa bakanavuga ko bifasha mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kandi nta gihamya yabyo ihari.
Abagore bagirwa inama yo kudahora bashiturwa no kumva abamamaza imiti yabo bagamije kwinjiza amafaranga bababeshya ibyiza byo kumva ko gucura ari uburwayi.
Basabye ko hakorwa ubukangurambaga bubibutsa ko ari igihe gisanzwe umuntu ageramo atari uburwayi kandi ko kwihutira kuyoboka imiti atari byo byabafasha gukomeza gutemba itoto.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!