Abahanga bagaragaje ko abana batibasirwa cyane na COVID-19 ugereranyije n’abakuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gicurasi 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bafite amahirwe make yo kwandura Coronavirus ugereranyije n’abantu bakuru.

Ubu bushakashatsi buje mu gihe hirya no hino ku Isi amashuri yafunzwe, ikibazo benshi bari kwibaza ubu ni igihe azafungurirwa.

Abahanga bagaragaje ko abari munsi y’imyaka 20 baba bafite amahirwe make ari ku kigero cya 56% yo kwandura Coronavirus kurusha abarengeje iyo myaka.

Umwarimu muri UCL Great Ormond Street Institute, Ishuri ryigisha Ubuzima bw’Abana, Russell Viner, yatangaje ko ibimenyetso bigaragaza ko “abana ari itsinda ritekanye” kuko bafite ikigereranyo kiri hasi cyo kwandura Coronavirus ndetse ko n’amahirwe yo kwicwa nayo ari make cyane.

Abashakashatsi bagenzuye inyandiko z’amapaji ibihumbi bitandatu zakoreweho ubushakashatsi kuri iyi ndwara, zirimo zimwe zatangajwe mu binyamakuru bitangarizwamo ubushakashatsi ku ndwara, zirimo 18 zivuga by’umwihariko ku bana n’uburyo babasha guhangana n’iyi virus.

Icyenda muri izo nyandiko zo zakoze ubushakashatsi bwimbitse bugaragaza uburyo iyi ndwara iherekanywa umuntu ku wundi. Bumwe muri ubwo bushakashatsi bugaragaza ko mu ngo 31, eshatu zonyine arizo byagaragaye ko abazibamo banduye bandujwe n’abana.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana batibasirwa na Coronavirus nk'uko yibasira abakuze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .