Abazikuriwemo mu mwaka wa 2020-2021 ni 1035, baba 1384 mu mwaka wa 2021-2022, mu gihe biyongeye bakaba 1959 mu 2022-2023.
Nibura raporo ya RBC igaragaza ko 60% by’abahawe iyo serivisi basamye bafashwe ku ngufu, 32% bazikuriwemo kuko zibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana, 3% basamye ari abana, 2% basama inda batewe n’abo bafitanye isano ya hafi, mu gihe 1% basamye inda batewe n’uwo babanishijwe ku gahato.
Umuryango Uharanira Guteza Imbere Ubuzima, HDI Rwanda, watanze impuruza ko nubwo abo bagore n’abakobwa bakuriwemo inda kwa muganga, iyi serivisi igihenze kuko idatangirwa ku bwisungane mu kwivuza.
Umuyobozi wa HDI Rwanda, Dr. Kagaba Aflodis, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Ubundi gukuramo inda ni icyaha mu Rwanda ndetse cyari gifite ibihano bikaze cyane [….] Navuga ko guhera mu 2010 gahoro gahoro u Rwanda rumaze kugenda ruvugurura amategeko, ndetse iyo turebye intambwe imaze guterwa irashimishije.’’
Gusa Dr. Kagaba avuga ko imitangirwe y’iyo serivisi ikirimo icyuho cy’uko nta biciro byayo bizwi, bigatuma hari amavuriro cyangwa abaganga ku giti cyabo babyuririraho bagahenda uyihabwa.
Ati “Turacyafite ikibazo gikomeye cy’amafaranga bacibwa ya serivisi kwa muganga. Ubundi serivisi yo gukuramo inda itegeko barikora bavuze ko itangwa na dogiteri, kandi iyo urebye uko inzego z’ubuzima zacu zimeze dogiteri aba ku Bitaro by’Akarere, nyamara mu by’ukuri Abanyarwandakazi benshi bivuriza ku bigo nderabuzima.’’
Kubera ko HDI ijya itanga ubufasha ku bahuye n’ihohoterwa, Kagaba yavuze ko hari abo bajya bajyana kwa muganga bakishyura hagati y’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 500 Frw.
Kuva mu 2018, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryavuguruye zimwe mu ngingo zirebana n’icyaha cyo gukuramo inda, rikuraho ibyafatwaga nk’inzitizi ku wabyemerewe.
Ingingo ya 125 y’iri tegeko ivuga ko ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.
Hari kandi kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda.
Dr. Kagaba kandi avuga ko hari ibikwiye guhindurwa mu itegeko kuko hari nk’aho risaba ko umwana utujuje imyaka y’ubukure agomba guherekezwa n’umubyeyi we kugira ngo abone guhabwa serivisi yo gukuramo inda, ibituma hari abana baterwa ubwoba no kuba umubyeyi yanamenya ko bakoze imibonano mpuzabitsina, bakaba bahitamo kuzikuramo mu buryo bwa magendu bikabakururira ibibazo birimo n’urupfu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!