Abagerageza kwiyahura biyongereyeho 33%: Ishusho y’indwara zo mu mutwe mu bihe bya Covid-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Mata 2021 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyatangaje ko mu bihe byo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ibibazo bifitanye isano n’indwara zo mu mutwe byiyongereye cyane by’umwihariko iby’abagerageza kwiyahura ku mpamvu zitandukanye.

Ubushakashatsi bwa RBC mu 2018, bwagaragaje ko mu banyarwanda bose nibura umuntu umwe muri batanu [1/5], afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi. Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14-18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko agahinda gakabije kenshi gakunda kugendana n’ibimenyetso byo gushaka kwiyahura, kumva umuntu yataye agaciro muri we, aho kari kuri 11,9% mu banyarwanda bose muri rusange.

Iyo mibare yikubye inshuro eshatu mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho muri aba barokotse nibura 35% bafite ikibazo cy’agahinda gakabije.

Ihungabana rishingiye ku mateka ryo ryari kuri 3,6% mu banyarwanda bose aho ryikuba inshuro hafi enye rikagera kuri 27% mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imibare y’abahura n’ibibazo by’ihungabana ndetse n’agahinda gakabije, izamuka cyane cyane iyo u Rwanda rugeze mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu barokotse, iyo bigeze ku ihungabana usanga rigaragara cyane mu bafite hejuru y’imyaka 35.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Kayiteshonga Yvonne, yavuze ko abarwayi bagana serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu Rwanda bagabanutse ku kigero cya 20% mu bihe bya Covid-19.

Ati “Abarwayi bagana serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe baragabanutse kubera guma mu rugo, mu karere cyangwa no gutinya kujya kwa muganga kubera ko hashobora kuba hari Covid-19.”

Imibare ya RBC igaragaza ko ibibazo byatewe na Covid-19, byatumye habaho ubwiyongere bukabije bw’abagana izi serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe bafite ibibazo bifitanye isano no gushaka kwiyahura.

Abakiriwe muri serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe kubera ikibazo cyo kugerageza kwiyahura mu 2019 [Ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2019] banganaga na 916. Mu 2020 bariyongereye, bagera ku mubare ungana na 1374.

Ni ukuvuga ko biyongereye ku kigero cya 33%, aho RBC ivuga ko abenshi ari abagabo dore ko bavuye kuri 54,8% mu 2019 mu gihe bageze kuri 60% mu 2020.

Dr Kayiteshonga ati “Aba ni abantu bajyanwa kwa muganga kubera ibibazo birimo agahinda gakabije, bakagera aho kumva kubaho ntacyo bimaze bakagerageza gushaka kwiyahura.”

Yakomeje agira ati “N’ubwo abagana serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bagabanyutse ku kigero cya 20%, ibibazo byo mu mutwe bifitanye isano n’umunaniro cyangwa izindi ngaruka za Covid-19 byariyongereye.”

Dr Kayiteshonga yavuze ko ibijyanye n’agahinda gakabije byikubye kabiri cyo kimwe n’ibindi bibazo birimo gukoresha ibiyobyabwenge.

Yakomeje agira ati “Ibi ni ibigaragaza ko Covid-19, ifite ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.”

Dr Kayiteshonga yatanze ingero z’ibitaro bya Kirehe, Kayonza na Burera aho hagati ya Mata na Gicurasi 2020, basanze mu barwayi basanzwe bafasha bafite indarwa z’igihe kirekire cyangwa izidakira, nibura 25% muri bo basanzwe bafite ibimenyetso by’agahinda gakabije kubera Covid-19.

Covid-19 yatumye ihungabana ryiyongera mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuva tariki 7 Mata 2021, Abanyarwanda bazifatanya n’Isi yose mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ubwa kabiri ibikorwa byo kwibuka bigiye kuba igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Mu Rwanda, kimwe n’ahandi henshi ku Isi, ikibazo cy’indwara zo mu mutwe kirahangayikishije, ariko bikaba umwihariko ku Rwanda, bitewe n’amateka yihariye igihugu cyanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bihe byo kwitegura kwibuka ndetse n’ibyo kwibuka nyirizina usanga by’umwihariko abarokotse Jenoside bahura n’ihungabana baterwa n’ibikomere batewe n’ibihe bikomeye banyuzemo muri Jenoside.

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, ugaragaza ko mu 2019, wari ufite abantu 3656 bahuye n’ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije mu bihe byo kwibuka.

Muri abo abagera ku 3087 bahawe ubufasha bwihuse basanzwe aho ibi bibazo by’ihungabana bahuriye nabyo mu gihe abandi bagera kuri 569 bari bafite ibibazo bikomeye ku buryo bajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26, hagaragaye abantu 1412 bagaragaweho ibikorwa by’ihungabana aho muri bo 919 [ni ukuvuga 65%] bafashirijwe mu ngo hifashishijwe telefone naho 192 [bangana na 14%], bajyanywe kwa muganga cyangwa mu bigo nderabuzima bahuye n’ibibazo by’ihungabana gusa muri bo uwamazeyo igihe kinini ni amasaha 24.

Harimo abandi 297 [bangana na 21%] bajyanywe ku bitaro bikuru naho abandi bane bajyanywe mu bitaro byihariye byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe. Aba ariko ni abari basanzwe bafite ibibazo byo mu mutwe by’igihe kirekire gusa ngo bari basanzwe bafata imiti ndetse barafashijwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Kayiteshonga Yvonne, yavuze ko mu mwaka ushize ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 26, ibikorwa byo kwita ku bahuye n’ihungabana byakorewe kuri telefone. Ni ibintu avuga ko bizakomeza gukorwa muri uyu mwaka.

Mu bagiye bakora ibyo bikorwa harimo Abajyanama b’Ubuzima, Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG, ku bufatanye n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) ndetse n’abandi bantu bafite mu nshingano kwita ku bagize ibibazo by’ihungabana.

Yakomeje agira ati “Birashoboka ko Umujyanama w’Ubuzima afasha umuntu kuri telefone, Covid-19 yarabitwigishije kandi byarashobotse, kuba abenshi badakenera imiti bakenera gusa gufashwa muri icyo gihe biratwereka ko no muri uyu mwaka ariko bizagenda. Dufite abantu bazabidufashamo.”

Inzego zishinzwe ubuzima zashyizeho umurongo wa telefoni wa 112 ufasha abashobora guhura n’ibibazo by’ihungabana bakitabwaho n’ababishinzwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Kayiteshonga Yvonne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .