00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaforomo n’ababyaza basabwe kubahiriza uburinganire n’ubwuzuzanye mu nshingano z’ubuvuzi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 15 February 2025 saa 07:46
Yasuwe :

Abafororomo n’ababyaza barimo abafite inshingano z’ubuyobozi n’abakiri urubyiruko binjiye mu mwuga vuba basabwe kwita ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nshingano z’ubuvuzi bakora, kuko iyo bitubahirijwe bituma akazi kagenda nabi bikagira n’ingaruka kuri serivisi baha abarwayi.

Ibi abaforomo n’ababyaza babisabiwe mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahawe abahagarariye Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza (RNMU) ku bitaro by’uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba. Bahuguwe ku buringanire n’ubwuzuzanye.

Yitabiriwe kandi n’urubyiruko rukora muri ibyo bitaro rumaze igihe gito mu buforomo n’ububyaza rwo rwahuguwe ku kuyobora.

Ayo amahugurwa yabereye i Kigali kuva ku wa 13-14 Gashyantare 2025.

Nayebare Naome uzobereye amategako akaba n’impuguke mu uburinganire n’ubwuzuzanye uri mu batanga ayo mahugurwa yabwiye abaforomo n’ababyaza ko uburinganire bwuzura neza iyo bujyanye no gutanga amahirwe angana kuko n’abantu banganya ubushobozi babamo ibyiciro bigomba kwitabwaho byihariye.

Ati “Mugomba kumenya serivisi zihariye mutanga bitewe no kuba umuntu ari umugabo cyangwa ari umugore. Niba hari umubyeyi uje kwa muganga atwite kandi ahetse umwana mugomba kumuha serivisi zihuta kurusha abandi bitewe n’uwo mwihariko afite.”

“Harimo n’abafite inshingano z’ubuyobozi muri mwe, bagomba kumenya ko igihe bapanga nk’abaganga bakora ijoro bagomba kwita kuri bya byiciro byombi. Niba harimo umusore n’undi mubyeyi wonsa hagomba gupangwa abakora ijoro babirebyeho.”

Nayebare kandi yakebuye bamwe mu baganga usanga binubira ababyeyi bakorana kuko bamwe badapangwa gukora ijoro cyangwa bakamara igihe mu kiruhuko cy’ububyeyi, abasaba ko bakwiye kubyumva kuko ari ko gutanga amahirwe angana.

Visi Perezida wa mbere wa RNMU akaba n’Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Mukeshimana Madeleine yavuze ko ayo mahugurwa agamije kongerera abaforomo n’ababyaza ubumenyi n’icyizere mu byo kuyobora.

Yavuze ko mu buforomo n’ububyaza abenshi usanga bibanda mu kuvura abarwayi bakibagirwa inshingano zo kuyobora, hakagaragaramo icyuho.

Ati “RNMU ifite intego yo kongerera ubumenyi abana bato bakizamuka kugira ngo bakuze umwuga kuko mu bintu byose abaforomo n’ababyaza bakora barayobora. Kuyobora si ngombwa kuba ku ntebe y’ubuyobozi kuko kumenya ngo ‘umurwayi aje ansanga ndamwakira gutya mpamagare umuganga runaka na byo ni ubuyobozi’”.

Uwase Kelly wimenyereza ubuforomo yavuze ko yamenye ko kuyobora abandi uri umukobwa bisaba kumenya uko ufata abakuruta barimo, abagabo barimo n’abo mungana noneho ukabayobora ukorana na bo nk’itsinda ku buryo ufata imyanzuro na bo bagizemo uruhare.

Nzamurambaho Jacqueline wungirije muri komite ya RNMU mu Bitaro bya Murunda muri Rutsiro we yagize ati “Abakora mu buvuzi usanga 65% byabo ari abagore kandi biganjemo abaforomo n’ababyaza ariko mu nzego z’ubuyobozi mu buvuzi abagabo ni bo benshi. Aya mahugurwa yadufashije kwitinyuka nk’abagore kandi tugiye kwigisha abaforomo n’ababyaza bagenzi bacu duhagarariye na bo batinyuke kuyobora.”

RNMU ishishikariza abaforomo n’ababyaza mu Rwanda bose kwinjira muri urwo rugaga kuko mu gihugu hari abarenga ibihumbi 15 mu gihe abari muri urwo rugaga ari ibihumbi 10 gusa.

Abamaze igihe mu buforomo n'ububyaza bavuze ko bungukiye byinshi mu mahugurwa ku buringanire n'ubwuzuzanye bahawe ndetse na bo bagiye kwigisha abandi
Abaforomo n'ababyaza bakiri urubyiruko bavuze ko basobanukiwe uburyo bwo gufata inshingano zo kuyobora bakiri bato
Visi Perezida wa mbere wa RNMU, Prof Mukeshimana Madeleine yasabye abaforomo n’ababyaza gutinyuka kujya mu nzego zifata ibyemezo nk'Inteko Ishinga Amategeko
Nayebare Naome yibukije abaforomo n’ababyaza ko uburinganire bwuzura neza iyo bujyanye no gutanga amahirwe angana ku babagana
Abaforomo n'ababyaza bahawe amahugurwa ku buringanire n'ubwuzuzanye. Yari agenewe abagize komite za RNMU mu bitaro by'uturere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .