Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025 ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngoma. Ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 57 basanzwe bakoresha miliyari 6,5 Frw mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Nyirahabimana Alphonsine wo mu Murenge wa Rukira avuga ko we na bagenzi be 15 bishyize hamwe batangira gukora umunyu w’inka ariko babangamiwe no kutagira amasoko bawugemuraho.
Yagize ati ‘‘Twatangiye dukora umunyu w’inka buri munsi tubona umaze kugwira mu bubiko duhita tugabanya, ubu tuza kuwukora nka rimwe mu kwezi kuko umwinshi twakoze uracyabitse. Turasaba ko ubuyobozi bwadufasha kubona isoko rihoraho kuko byadufasha kwiteza imbere tukongera n’ibyo dukora.’’
Visi Perezida wa Koperative Zirakamwa ikorera mu Murenge wa Murama, Kayonga Jean de Dieu, we yavuze ko kuri ubu bafite mu bubiko ibibumbe 250 bakoze ariko baburiye abaguzi kuko mu Murenge wabo nta borozi benshi bahari.
Ati ‘‘Turasaba ubuyobozi bw’Akarere kudufasha tukabona ahantu tumurikira uyu munyu hano mu mujyi mu buryo buhoraho. Nituhabona uzagurwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko kuba bategura iri murikabikorwa harimo no gufasha abafite ibyo bakora bitari byamenyekana, kubishyira ahagaragara abantu babibone, yasabye abakora umunyu w’inka kunoza neza ibyo bakora kugira ngo ijye ku isoko ihangane n’iyihasanzwe.
Ati ‘‘Iri murikabikorwa ni cyo riba rigamije. Wa muntu wagize icyo ageraho hariya tumushyire ahagaragara. Hano harimo aborozi, abahinzi kandi bakeneye uwo munyu, kuba twabahamagaye bakaza hano bakagaragaza ibyo bakora na byo ni ikintu gikomeye kuko abenshi banatangiye kugurisha.’’
Uyu munyu ukorwa mu ifu y’amagufa bavanga n’umunyu usanzwe, bagashyiramo sima, ishwagara, irangi n’ibindi bitandukanye. Umunyu w’ibilo bibiri bawugurisha 2000 Frw na ho uw’ibilo bitanu bakawugurisha 4000 Frw.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!