00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yinjiye mu bufatanye buzorohereza amavuriro yo mu Rwanda kubona ibikoresho bigezweho

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 7 June 2024 saa 09:23
Yasuwe :

Banki ya Kigali (BK) n’Ikigo VIEBEG Medical Ltd gikwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi mu bihugu bya Afurika, basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda.

Ibi bizatuma icyo kigo gitanga ibikoresho byose bikenewe mu mavuriro n’ibitaro mu Rwanda ku nguzanyo idatangiwe ingwate, kandi bikorwe ku nyungu nto.

Ni amasezerano yasinyiwe ku Cyicaro Gikuru cya BK mu Mujyi wa Kigali ku wa 06 Kamena 2024. Binyuze muri ubu bufatanye, ibitaro n’amavuriro ashaka kugura ibikoresho bigezweho mu buvuzi azajya abihabwa na Viebeg Medical Ltd mu buryo buhendutse cyane.

Bigendanye n’agaciro k’ibikoresho ivuriro rishaka, binyuze muri ubu bufatanye rizajya ryishyurirwa 80% ryo ryishyure 20%, ayandi rijye riyishyura Banki ya Kigali (BK) gahoro gahoro mu gihe cy’imyaka itanu.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yavuze ko ubu bufatanye na VIEBEG Medical Ltd buje gushyigikira gahunda iyi banki isanganywe yo guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

Ati ‘‘Ubu bufatanye ni intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda. Binyuze mu ikoranabuhanga n’ubunararibonye bwa VIEBEG Medical Ltd, tugiye gushyiraho igisubizo ku bikenewe n’abo mu rwego rw’ubuvuzi.’’

Aya masezerano kandi aje gushyigikira gahunda yiswe ‘Nanjye ni BK’ ya Banki ya Kigali, ihamagarira buri wese kuyigana, kuko inafasha ab’amikoro make kubona serivisi nziza z’imari.

Alex Rosen, Umuyobozi Mukuru wa VIEBEG Medical Ltd wasinye kuri aya masezerano y’ubufatanye, yavuze ko aya masezerano ashimangira imikoranire myiza iki kigo gisanzwe gifitanye na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi.

Ibi kandi byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe gukurikirana imishinga muri VIEBEG Medical Ltd mu Rwanda, Ngirinshuti Protogène, nawe yakomoje ku kuba iki kigo gisanzwe gifitanye amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’ubuzima.

Ati “Ikigo VIEBEG Medical Ltd kandi gikorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo hamenyekane ahakiri icyuho mu buvuzi bw’u Rwanda, ku buryo ari ho hazajya hitabwaho cyane mu gutanga ibyo bikoresho”.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yavuze ko amasezerano yasinywe ari mu murongo wo guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda
Binyuze muri ubu bufatanye, amavuriro n'ibitaro bizabasha guhabwa ibikoresho byo mu buvuzi, byishyure gahoro gahoro
Amavuriro azajya yishyura 20% by'agaciro k'ibyo akeneye mu guteza imbere serivisi atanga, asigaye yishyurwe gake gake binyuze mu masezerano yasinwe none
Bamwe mu bayobozi n'abakozi b'impande zo mbi bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .