Urubanza rwabaye kuri uyu 18 Ugushyingo 2024, ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwagejeje uwo mugabo wo mu Karere ka Nyarugenge imbere y’ubutabera kubera yakubise umugore we babana ariko batarasezeranye.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko yamukubise ikimamiyo mu mutwe akamukomeretsa bagakizwa n’abanyerondo.
Bwagaragaje ko uwo mugabo yamukubise bapfa ko yashiririje ibiryo, bugasaba urukiko ko yahamwa n’icyaha akurikinyweho cyo gukubita no gukomeretsa.
Bwagaragaje ko yahanishwa igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.
Uwo mugabo kuri ubu ufungiwe muri kasho, yemera icyaha akanagisabira imbabazi.
Yagize ati “Iki cyaha ndacyemera kuko naragikoze nkaba nsaba kugabanyirizwa igihano, mumbabarire ni ukuri.”
Yagaragarije urukiko ko yababarirwa ngo kuko atazagisubira bityo ko yarekurwa akajya gufatanya n’uwo mugore kurera abana bafitanye.
Yavuze kandi ko mu gihe Urukiko rwabibona ukundi rwamugabanyiriza cyangwa rukabimusubikira.
Icyemezo cy’urukiko kizatangazwa ku wa 21 Ugushyingo 2024 saa Cyenda.
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.
Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!