00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwafungiwe ibyaha bya Jenoside yababajwe n’uko Dr Rwamucyo ataburanira mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 October 2024 saa 02:37
Yasuwe :

Umutangabuhamya wabaye umushoferi mu kigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuzima, CUSP (Centre Universitaire de Santé Publique de Butare), yagaragaje ko Dr Rwamucyo Eugène n’abandi bakekwaho uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakabaye baburanishirizwa mu Rwanda.

Dr Rwamucyo wayoboye CUSP ari kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda rwa Paris kuva tariki ya 1 Ukwakira 2024.

Mu byo ashinjwa harimo gutanga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi bari bishwe ndetse n’abari bakiri bazima, mu gihe cya Jenoside.

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2024, uyu mutangabuhamya wafunzwe imyaka 20 kubera uruhare muri jenoside yahamijwe n’urukiko, yagaragaje ko Dr Rwamucyo yari mu bantu bane bavugaga rikumvikana mu mujyi wa Butare.

Yasobanuye ko Dr Rwamucyo ari umwe mu bitabiriye inama yayobowe na Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi, Sindikubwabo Théodore, yabaye tariki ya 19 Mata 1994. Iyi ni yo yabaye imbarutso y’ubwicanyi bwakorewe muri Butare.

Umutangabuhamya yasobanuye ko mu gihe ubwicanyi bwari bukomeje, Inama y’Umutekano ya Perefegitura ya Butare ari yo yahaye Dr Rwamucyo amabwiriza yo gukura mu mujyi imibiri y’abiciwe kuri za bariyeri yari ihanyanyagiye, “Kugira ngo ibyogajuru bitayifotora.”

Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko ari mu bo Dr Rwamucyo yasabye kwica inkomere, kuko ngo nta hantu hahagije hari hahari ho kuzivurira, kandi ngo mu mujyi wa Butare hoherejwe imodoka nyinshi zo gutwara imibiri.

Yabajijwe aho imibiri yajyanywe, asubiza ati “Mubibaze uregwa aho yayijyanaga”. Asobanura kandi ko yabonye imashini ebyiri zikora imihanda (caterpillars), zifashishijwe mu gucukura ibyobo binini byagombaga kujugunywamo abishwe.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko ababajwe no kuba yarafunzwe imyaka 20, azira ibyaha yakoreshejwe n’abatangaga amabwiriza barimo Dr Rwamucyo.

Yagize ati “Namaze imyaka 20 muri gereza kandi ntarikoresheje icyaha. Kubona umuntu kuri televiziyo, yarakoze ibi byaha, n’umutimanama we umucira urubanza! Ubwo twakoraga jenoside, baduhaga amabwiriza, bakadukomera amashyi. Bavuye mu gihugu, bahabwa ubwenegihugu n’ibindi bihugu. Bakwiye gusubizwa mu gihugu bakomokamo.”

Mu iburanisha rya 11 ryabaye tariki ya 15 Ukwakira 2024, Dr Rwamucyo yabwiye urukiko ko ubwo jenoside yabaga, atari azi Butare, ndetse ngo nta muntu wari umuzi. Yavuze ko atigeze ahisha imibiri y’Abatutsi bishwe.

Uyu muganga yemera ko yatanze amabwiriza yo gushyingura imibiri yari inyanyagiye mu mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside, kandi ngo nta muzima washyizwe muri ibi byobo. Yasobanuye ko iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gukumira impumuro mbi.

Dr. Rwamucyo ashinjwa ibyaha birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha mu gutegura jenoside. Urubanza rwe ruzangirana n’ukwezi k’Ukwakira 2024.

Dr Rwamucyo wayoboye CUSP ari kuburanishwa ibyaha bya jenoside mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .