Dr. Ntakirutimana yabaye umuganga mu bitaro by’Abadivandisiti b’Umunsi wa Karindwi bya Mugonero. Urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi mu nyubako z’iri torero i Mugonero, mu Bisesero n’i Gitwe.
Uyu muganga uba muri Bénin yafunguwe muri Werurwe 2014 hashingiwe ku cyemezo cy’Umucamanza Théodore Meron wari Perezida wa ICTR. Icyo gihe uru rukiko rwafunguraga uwarangije bibiri bya gatatu by’igifungo yakatiwe.
Uru rwego rwafashe umwanzuro wo gusubirishamo uru rubanza ku ngingo y’igitero cyagabwe ku gasozi ka Gitwe, hashingiwe ku busabe bwa Dr. Ntakirutimana, nyuma y’aho umutangabuhamya wahawe code ya ‘HH’ yemeje ko yamubeshyeye ubwo yamushinjaga kugira uruhare muri iki gitero.
Ubwo iri buranisha ryatangiraga, uyu mutangabuhamya yabwiye abacamanza ba IRMCT ko yabeshyeye Dr Ntakirutimana, kandi ko yasezeranye n’Imana ko agomba kugaragaza ukuri. Umunyamategeko w’uregwa yasobanuye ko uyu mutangabuhamya yanasabye umwanditsi w’uru rwego gusaba imbabazi uwo “yabeshyeye” kandi ngo yarabikoze.
Umushinjacyaha yabwiye abacamanza ko ubuhamya uyu mutangabuhamya yatanze mu rugereko rubanza ari bwo bwari ukuri, naho ubwo mu bujurire bwo ngo burimo ibinyoma. Yagaragaje ko HH ashobora kuba yarahawe ruswa n’abo mu muryango w’uregwa kugira ngo amushinjure, asaba ko IRMCT yazabigenzura.
Uyu mushinjacyaha yagize ati “Hari ibimenyetso byerekana ko ashobora kuba hari ibyo yijejwe cyangwa ko hari ruswa yahawe kugira ngo yivuguruze mu manza yarimo nko mu rwa Mungwarere kandi biragarara ko hari ukuntu yari abanye n’abantu bo mu muryango wa Mungwarere. Bigaragara ko ukwivuguruza kwe kudakwiye kwemerwa ku byerekeye urubanza rwa Ntakirutimana. Ntakwiye kwizerwa.”
Umunyamategeko wa Dr. Ntakirutimana yagaragaje uburakari nyuma yo kumva amagambo y’umushinjacyaha, abwira abacamanza ko we, umukiriya we ndetse n’umutangabuhamya batutswe ku mugaragaro.
Yagize ati “Ibintu biri kurushaho gufata indi ntera kuko mugenzi wanjye wo mu Bushinjacyaha yatangiye gushinja ku mugaragaro abavoka ko kuba dusaba ko imikirize y’urubanza yasubirwamo, ari njyewe wisabiye mu Ukuboza 2023, icyo cyifuzo cyaba gifitanye isano n’itangwa rya 70.000 muri Werurwe 2024. Yakumva ko ari kuvuga ibintu bidafite aho bihuriye.”
Uyu munyamategeko yavuze ko amafaranga uyu mutangabuhamya yahawe ari indishyi z’akababaro, kandi ngo ibyayo byasobanuwe mbere. Naho ngo niba Umushinjacyaha ataranyuzwe, yari gusaba nyirubwite ibisobanuro birambuye.
Yakomeje ati “Ntabwo nakwishimira ko umukozi w’urwego mpuzamahanga yanshinja gukora ibidakwiye. Ibyo avuze ntibizagarukira aha ngaha. Ntabwo wafata umunsi wose wirirwa utuka abantu. Maze imyaka 30 ndi avoka, uyu munsi mfite imyaka 57, ntabwo umuntu yavuga ko nahaye umutangabuhamya ruswa.”
Mu gihe uyu munyamategeko yari akomeje kwibasira Umushinjacyaha, anenga imikorere ye, abashinjacyaha basabye abacamanza kumukebura. Perezida w’iburanisha ati “Komeza uvuge ariko ari njyewe ubwira.”
Biteganyijwe ko umwanzuro w’uru rukiko kuri uru rubanza uzamenyekana tariki ya 22 Ugushyingo 2024. Ikizarebwaho ni niba Dr. Ntakirutimana yaragize uruhare mu gitero cyagabwe ku gasozi ka Gitwe cyangwa niba ntarwo yagize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!