Iyi raporo yiganjemo ibizakorwa mu rwego rw’ubutabera, izibanda cyane no ku bijyanye no kongera umusaruro ku bakozi, kubafata neza no kunoza uburyo bakoramo bikazaba bimwe mu bizafasha kongera umusaruro.
Imibare igaragara muri iyo raporo yerekana ko mu myaka 18 ishize abanditsi b’inkiko n’abacamanza 220 basezeye mu kazi, bangana na 35% by’abacamanza n’abanditsi b’inkiko bakora muri urwo rwego.
Kimwe mu bibonwa nko kugabanya iyo mibare, ni ukuvugurura imishahara n’ibindi bigenerwa abakora muri urwo rwego, bagafata urwego rw’ubutabera nk’akazi gahemba neza, aho kuruvamo bajya gushaka amaramuko ahandi nk’uko tubikesha The New Times.
Ibyo ni na byo bizatuma bakora kinyamwuga, hagatangwa ubutabera bunoze n’icyizere abaturage bagirira urwo rwego kikazamuka.
Biteganyijwe ko ayo mavugurura nakorwa bizagera muri Kamena 2025 iyo mibare y’abasezera mu butabera ari 32%, igere kuri 30% mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Iyo mibare y’abakozi bava mu kazi izakomeza kumanurwa ku buryo mu 2026/2027 izaba igeze kuri 25%, mu mwaka uzakurikiraho bagere kuri 15% nk’intego urwego rw’ubutabera rwihaye.
Uko kunoza imibereho y’abakozi bizajyana ko kugabanya imibare y’imanza zitinda, bigakorwa hagabanywa izo umucamanza aba yaciye ku kwezi, zikava kuri 24 zikagera kuri 15 mu 2029, no kugabanya izo aba yemerewe guca zikaza kuri 52 zikagera byibuze kuri 30 ku kwezi.
Kwesa uwo muhigo kandi uru rwego ruzabifashwamo no gitanga amahugurwa ku barukoramo, icyakora hakisungwa n’ikoranabuhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!