00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwiyambuye ububasha bwo gukomeza urubanza rwa Karasira

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 10:43
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko rudafite ububasha rwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable bityo ko rugomba gukomereza mu Rugereko rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza.

Ibi byatangajwe mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022, ubwo Karasira Aimable yari yongeye kugezwa imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho yari amaze igihe aburanira.

Mu iburanisha riheruka Karasira Aimable uregwa ibyaha byo guhakana Jenoside no gukwiza ibihuha, yanze kuburana abwira Urukiko ko adashobora kuburana mbere yo kuvuzwa uburwayi afite burimo diabète n’ubwo mu mutwe.

Ubwo iburanisha ryatangiraga umucamanza yavuze ko ibyaha yakoze bishobora kuba biri ku rwego mpuzamahanga cyangwa ibyaha byambuka imbibi bityo ko rubyibwirije rwabisuzuma rugafata icyemezo.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yahawe umwanya maze avuga ubwo baregeraga urukiko babonaga ko ari rwo rufite ububasha ariko ko ubwo nyine rubyibwirije rwabisuzuma rugafata icyemezo kuri iyo ngingo.

Urukiko rusobanura ko impamvu y’iburabubasha ishingiye ku kuba uregwa, ibyaha yarabikoreye kuri youtube kandi bifatwa nk’ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, bishoboka ko byajyaga mu bindi bihugu.

Umucamanza yakomeje avuga ko ibyo Karasira yavugiraga mu Rwanda hari abandi bantu mu bihugu bitandukanye bagiye babikurikirana.

Karasira yasabye urukiko ko ibyo rwateganyije ari byo rukwiye gukora ariko we yiteguye kuburana. Ati “Ibyo mwateganyije abe ari byo mukora ariko njye ndi tayari.”

Abajijwe niba atabona ko uru rukiko ari rwo rwabunisha urubanza rwe yavuze ko umwunganira mu mategeko Me Gatera Gashabana ari we wagira icyo abivugaho.

Me Gatera Gashabana yavuze ko bagiye gukora imyanzuro bakayishyira muri système y’inkiko aho basabwe ko batagomba kurenza ku wa 25 Ugushyingo 2022 batarayishyiramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .