Nasagambe Fred akekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake naho Gatare Gideon Junior akaba akekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abaregwa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha.
Abaregwa bajuririye icyo cyemezo ndetse bagaragaza ko umucamanza mu rwego rwa mbere yavugishije raporo z’abahanga zakozwe kuri nyakwigendera Olga Kayirangwa icyo zitavuga.
Basabye umucamanza ko bahamagaza abahanga bakoze izo raporo bakazisobanura uko ziri mu kwirinda ko hafatwa icyemezo zidashingiweho.
Nyuma yo kubona umucamanza adashaka gutumiza abahanga, Nasagambe Fred yatanze ikirego cyo kwihana Perezida w’Inteko Iburanisha urubanza rwabo agaragaza ko adashaka “kuduha ubutabera bunyuze mu mucyo njye na mugenzi wanjye dufunganywe Gatare Junior”.
Urukiko rwagaragaje ko ubusabe bwabo bwo kwihana umucamanza nta shingiro bufite rutegeka ko uwo mucamanza azakomeza kuruburanisha.
Ubusanzwe iyo umuburanyi yihannye umucamanza mu rukiko, Perezida w’urwo rukiko ni we ufata icyemezo ku busabe bw’ababuranyi hashingiwe ku mpamvu zagaragajwe zituma umuntu asaba kwihana umucamanza.
Ubusanzwe kwihana umucamanza, bisobanuye kwanga ko yakomeza kuba mu baburanisha urubanza rwanyu mbese ni nko gusaba ko yahindurwa bitewe n’impamvu runaka umuburanyi agaragaza.
Icyemezo cy’urwo rubanza cyafashwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024.
Urukiko rwasanze impamvu Nasagambe Fred atanga zigizwe n’uko umucamanza wajuririwe atarafashe icyemezo cyo gutumiza abahanga bakoze raporo ku cyateye urupfu rwa Kayirangwa Olga bigatuma yihana umucumanza atari impamvu ituma ubwihane bwemerwa kuko zidateganywa n’amategeko.
Rwagaragaje ko icyemezo umucamanza afashe kigira izindi nzira amategeko ateganya cyo kuba cyakurwaho cyangwa ntigihinduke, kuba ibyo ashaka bitarubahirijwe ntibivuze ko nta butabera azabona kuko urubanza rwari rutarasuzumwa ngo harebwe niba koko abo bahanga bakoze raporo bakenewe.
Rugaragaza ko ubwihane bwe nta gaciro bufite, umucamanza uyoboye inteko iburanisha urubanza rwe akaba agomba kurukomeza.
Rwemeje ko ikirego cy’ubwihane bw’umucamanza nta shingiro gifite, rutegetse ko uwo mucamanza akomeza urubanza urwo rubanza rufite nimero RDPA 01043/ 2024/TGI /NYGE.
Ni iki kigenderwaho mu kwihana umucamanza
Ingingo ya 103 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi riteganya ko umucamanza bashobora kumwihana.
Iyo ngingo igaragaza ko bishobora gushingira ku mpamvu zirimo kuba ubwe cyangwa uwo bashakanye n’abana babo, bafite inyungu bwite mu rubanza; kuba ubwe, cyangwa uwo bashakanye afitanye isano y’amaraso cyangwa yo gushyingiranwa ku buryo butaziguye cyangwa afitanye isano ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane n’umwe mu bagize inteko y’urukiko, n’umwe mu baburanyi, n’umwunganira cyangwa umuhagarariye.
Hari kandi kuba umwe mu baburanyi agaragaje ishingiro ry’urwango afitanye n’umucamanza, kuba umwe mu baburanyi agaragaje ko umucamanza afitanye ubucuti bwihariye n’undi mu baburanyi cyangwa kuva aho urubanza rutangiriye, yarigeze kwakirwa mu buryo bwihariye n’umwe mu baburanyi ku mafaranga ye, cyangwa yaremeye impano ahawe n’umuburanyi.
Izindi mpamvu ni ukuba umucamanza yarigeze kugira icyo avuga cyangwa agatanga inama kuri urwo rubanza mbere y’uko ruburanishwa; yigeze kuba mu rubanza ari umucamanza, umwunzi, umushinjacyaha, umugenzacyaha, umuburanyi, umutangabuhamya, umusemuzi, inzobere cyangwa umukozi wo mu butegetsi bwa Leta.
Ingingo ya nyuma ishobora gutuma umucamanza yikanwa ni iyo habayeho urubanza rw’ishinjabyaha cyangwa rw’imbonezamubano, hagati y’umucamanza cyangwa uwo bashakanye, abafitanye n’umucamanza isano ishingiye ku maraso cyangwa ku gushyingirwa ku buryo butaziguye cyangwa ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane n’umwe mu baburana, uwo bashakanye cyangwa abo bafitanye isano ishingiye ku maraso cyangwa ku gushyingirwa ku buryo butaziguye cyangwa ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!