00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwategetse ko umuyobozi wa shene ya YouTube ‘Impano y’Imana’ afungwa by’agateganyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 December 2024 saa 09:16
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Ngirinshuti Ezechiel usanzwe ari umuyobozi wa shene ya YouTube yitwa ‘Impano y’Imana’ ari na yo mazina yari amaze kwamamaraho, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho, rutegeka ko afunngwa iminsi 30 y’agateganyo.

Rwagaragaje ko ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo akekweho ibyaha akurikiranyweho.

Urukiko kandi rwashimangiye kandi ko ibyaha aregwa aramutse abihamijwe n’urukiko yahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka ibiri.

Rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Mpanoyimana akurikiranywaho ibyaha afunzwe.

Ngirinshuti akurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo.

Ubwo yaburanaga, Ngirinshuti Ezechiel yavuze ko urubanza rwe rwarangiye ahubwo igikenewe ari uko yajyanwa i Mageragere ngo kuko ibyo akekwaho ntabyo yakoze.

Yagize ati “Ibi byose ndegwa ntabwo byabayeho, mundeke njye i Mageragere barantegereje. Bampamagara buri munsi ngo baranshaka.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje rwataye muri yombi, Ngirinshuti Ezechiel ku wa 27 Ukwakira 2024, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no kwihesha ikintu cy’undi mu buriganya.

Ubwo Mpanoyimana yatabwaga muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .