Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata gufunga uyu mugabo iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba inyandiko mpimbano n’iyezandonke.
Bwari bwagaragaje ko bukiri gukora iperereza kuri ibyo byaha cyane ko hari ibirego bw’abamurega bwari bucyakira, bugasanga kumufunga by’agateganyo byahagarika ikorwa ry’ibyaha kandi ntanabangamire iperereza.
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, kigaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma Rurangirwa akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’iyezandonke ariko ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Rwategetse ko Salongo akurikiranwa afunzwe kuko ari bwo buryo bwonyine bwatuma adatoroka ubutabera, ntasibanganye ibimenyetso cyangwa ngo abe yatera ubwoba abamureze.
Urukiko rwagaragaje ko kumurekura bishobora gutera abatanze ikirego gutorongera kuko baba bumva ko nta butabera bahawe cyangwa uwarezwe akaba yabishima hejuru bityo ko gufungwa ari nabwo buryo bwiza bwatuma imikorere y’ibyo byaha akekwaho ihagarara.
Rwibukije ko impande zombi zemerewe kujuririra icyemezo cy’urukiko mu gihe cy’iminsi itanu urubanza rukimara gusoma.
Ubwo Salongo yaburanaga yahakanye ibyaha byose aregwa asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Inkuru bifitanye isano: Salongo udakozwa ibyo aregwa yasabiwe gufungwa iminsi 30
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!