Sezisoni akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gucuruza no kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’icyaha cy’iyezandonke.
Mu isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko kuri uyu wa 20 Kanama 2024, Urukiko rwavuze ko nyuma yo gusesengura ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha mu gihe cy’iburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ndetse n’ibyavuzwe na Sezisoni n’umwunganizi we, Me. Zawadi Steven bahakanaga ibyo aregwa, rwasanze hari impamvu zikomeye zituma hakekwako Sezisoni yakoze ibyaha akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Manzi afatangiye n’umugore we, bashinze ikigo cya Billion Traders FX bakajya bahamagarira abantu kuzana amafaranga y’amadorali kugira ngo bayabacuririze yunguke, bazasubizwe igishoro cyabo n’inyungu.
Bwavuze ko Manzi yakiriye amafaranga menshi, bamwe bayanyuzaga kuri we abandi bakayanyuza ku mugore we ariko ibyo yabasezeranyaga ntabikore.
Abasezeranyijwe inyungu bamaze kurambirwa, bagannye inzego z’ubutabera ngo zibarenganure.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubusanzwe umuntu ucuruza amafaranga agomba kubihererwa uburenganzira na Banki Nkuru y’Igihugu BNR ariko ko Manzi ntabwo yari afite.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manzi ubwo yandikishaga icyo kigo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yavuze ko azavunja amafaranga yahawe nyamara we akora ibyo kuyavunja mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bitari byemewe mu Rwanda.
Ni mu gihe Sezisoni Manzi Davis yahakanye ibyaha byose ibyaha byose aregwa, yemeza ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga bitandukanye n’imikorere y’ikigo cye yatangije muri 2020, asaba ko yakurikiranwa adafunze, akavuga ko afite abishingizi babiri bemeye kumwishingira nk’uko biteganywa n’amategeko.
Icyemezo cy’urukiko
Urukiko mbere yo gufata icyemezo cy’uko Sezisoni afungwa iminsi 30 y’agateganyo, rwashingiye ku isuzuma ryakozwe rureba niba hari impamvu zikomeye zituma hekekwa ko Sezisoni yaba yarakoze ibyaha akurikiranyweho no kumenya niba hari impamvu zatuma Sezisoni afungwa by’agateganyo.
Mu gusuzuma niba hari impamvu zikomeye zituma Sezisoni akekwako kuba yarakoze ibyaha akurikiranyweho, Urukiko rwavuze ko rwashingiye ku biteganywa n’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo ku wa 19/09/2019, ko "Impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko umuntu ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze icyaha."
Ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Urukiko rwasanze kuba Sezisoni yaravugiye mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse no mu rukiko yemera ko Billion Traders FX ari iye 100%, yemera ko yakiriye amafaranga y’abaturage angana na 10,420,538 $, abizeza ko azayacuruza akabungukira, akabasubiza n’igishoro cyabo n’inyungu, abizeza icyiza kijyanye n’inyungu bazabona ariko ntabikore.
Urukiko rwavuze ko yemeye ko yafataga amafaranga yabo maze akabaremamo icyizere, bagirana amasezerano imbere ya noteri, abizeza ko byizewe ko azabishyura ndetse aba nmbere akaba yarabishyuye bigatuma abandi baza bisukiranya, "akaba ari nabwo bakoresha mu kuyobya abantu kugira ngo bazabambure."
Urukiko kandi rwavuze ko amafaranga abakiliya bamuhaga yayoherezaga muri ICE market yo muri Astralie ariko akaba atagaragaza uburyo ayo mafaranga yoherezwaga ava mu gihugu ajya mu kindi.
Rwasanze kandi kuba hari abantu bagera kuri 93 batanze ibirego byabo mu bugenzacyaha, bavuga ko bambuwe amafaranga yabo harimo igishoro n’inyungu, kandi hakaba hari abari barasabye inguzanyo mu mabanki bakaba benda guterezwa cyamunara kubera ko babuze ubwishyu.
Urukiko kandi rwasanze kuba Sezisoni yaravugiye imbere y’urukiko ko kuba yarizezaga abantu inyungu y’umurengera nta kibazo kirimo, kandi Banki Nkuru y’Igihugu yaraburiye abantu ivuga ko ibyo bizezwa bidashoboka, kuba avuga ko amaze imyaka irenga 10 akore Forex Trading, aho yahereye muri Kenya na Uganda, nyamara ikaba itemewe, kuba avuga ko abakiliya bazanaga amafaranga ari inshuti ze.
Rwagaragaje ko hashingiye ku kuba nk’uko yabyivugiye hari abantu yamaze kwishyura ariko abandi akabambura, kuba avuga ko amafaranga bamuhaye atayakoresheje icyo yayaherewe, ubundi akongera akivugruza akavuga ko yayakoresheje icyo bayamuhereye.
Rwasanze kandi kuba yaravuze ko amafaranga yungukaga yarayakoresheje mu bikorwa byo gufasha Abanyarwanda mu bikorwa birimo kubishyurira amashuri no gufasha abatishoboye, ariko rusanga ibyo bitamuha uburenganzira bwo kwambura Abanyarwanda amafarnaga yabo.
Urukiko rwavuze ko ibyo umwunganizi we Me Zawadi yavuze ko nta muntu ufungirwa umwenda ushingiye ku masezerano atari byo kuko Sezisoni atari byo aregwa, ahubwo aregwa kwihesha amafaranga y’abandi akoresheje uburiganya.
Urukiko rushingiye kuri ibyo byose, rwasanze ibimaze kugerwaho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma hakekwa ko Sezisoni Manzi Davis yaba yarakoze icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ku birebana no kuvunja no gucuruza amafaranga mu buryo butemewe, Urukiko rwasanze kuba yariyemereye ko yakoze ubucuruzi bwayo atabifitiye uburenganzira butangwa na BNR ndetse na CMA, kuba yaragaragarijwe ko nta tegeko rihari rigenga online trading, akagaragarizwa impungenge ku baturage bamuhaye amafaranga yabo, bikanavugirwa kuri radiyo ndetse na televiziyo, nyamara agakomereza ibikorwa bye.
Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma Sezisoni akekwaho kuba yarakoze icyo cyaha cyo gukora ubucuruzi no kuvunja amafaranga mu buryo butemewe.
Ku cyaha cy’iyezandonke, Urukiko rwasanze rushingiye ku kuba yarakiriye amafaranga y’abaturage ariko mu isuzuma ryakozwe ku itariki 9 Nyakanga 2024 kuri konti ye y’amadolari iri muri Equity Bank hari hariho ubusa, ndetse no ku y’umugore we iba muri BK na yo ikaba yariho ubusa ku itariki ya 28 Ukuboza 2023.
Rwasanze kandi kuba avuga ko amafaranga ye agera kuri miliyoni ebyiri z’amadolari yarafatiriwe na ce Markets yo muri Australie, ariko akaba nta bimenyetso yabitangiye, kuaba atagaragaza irengero ry’amafaranga y’amadolari yatse abaturage, ahubwo akavuga ko nawe nta kintu yayakuyemo kuko nta mitungo afite mu Rwanda.
Urukiko rugasanga bisobanuye ko amafaranga yahawe mu buryo butemewe, "yaba yarayavanze n’aye akayeza akayakoresha ibikorwa bye."
Urukiko rushingiye kuri ibyo, rukaba rwasanze hari impamvu zikomeye zituma Sezisoni akekwaho kuba yarakoze icyaha cy’iyezandonke.
Ku kigendanye no kumenya niba hari impamvu zatuma Sezisoni afungwa by’agateganyo, Urukiko rwashingiye kuri izo mpamvu ndetse rusuzuma n’icy’uko Sezisoni yasabye gukurikiranwa adafunze agatanga abishingizi, Urukiko rwasanze abishingizi yatanze batarerekanye icyemezo cy’ubunyangamugayo ndetse n’icy’imitungo byerekana ko bashobora kuzishyurira Sezisoni umwenda aramutse atorotse ubutabera.
Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo ya 83 iteganya ko Ingwate ishobora kuba amafaranga, umutungo utimukanwa cyangwa kwishingirwa n’undi muntu.
Iyo umuntu yiyemeje kwishingira ko ukurikiranyweho icyaha atazatoroka ubutabera agamije ko akurikiranwa adafunze, agomba kuba ari inyangamugayo kandi afite
ubushobozi bwo kuriha ibyangijwe n’icyaha igihe uwo yishingiye atabonetse.
Urukiko rushingiye kuri ibyo byose rwategetse ko Sezisoni Manzi Davis afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Iki cyemezo kikaba kijuririrwa mu gihe kitarenze iminsi itanu uhereye igihe umwanzuro usomewe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!