Dr Kayumba akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha
Mu iburanishwa riheruka ryo ku wa 18 Ugushyingo 2022, Dr Kayumba yavuze ko yifuza ko harebwa ku mwanzuro usaba kurekurwa by’agateganyo kuko hari inzitizi yifuza kugaragariza urukiko harimo icyaha gikomeye kirimo gukorwa kijyanye n’akagambane ko kugambanira Itegeko Nshinga n’inzego z’ubutabera.
Yasobanuye ko uko afunze binyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi ko ageze muri gereza ya Nyarugenge we atafunganywe n’abandi nk’uko bari bajyananywe.
Dr Kayumba yavuze ko hari abantu barenze 3000 bafungiye icyaha nk’icye, ariko atumva impamvu afungwa wenyine. Ibintu ahuza na politiki no kuba yarashinze ishyaka RPD (Rwandese Patriotic for Democracy).
Yasabye Urukiko gutegeka ko afungurwa by’agateganyo kuko uburyo afunzemo binyuranije n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zatumye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegeka ko afungwa by’agateganyo bityo ko icyo cyemezo cyakomeza kubahwa mu gihe iburanisha rigikomeje.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba Kayumba afunzwe binyuranyije n’amategeko nta shingiro bifite kuko aho afungiye ari muri gereza yemewe n’amategeko.
Umushinjacyaha yasobanuriye Urukiko ko ibyo Dr Kayumba afungiye ntaho bihuriye na politiki ahubwo akurikiranyweho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungenge rwasomye umwanzuro kuri izi nzitizi zari zagaragajwe na Dr Kayumba Christopher wifuzaga gukurikiranwa adafunzwe
Urukiko rwategetse ko ikirego cya Dr Kayumba cyo gusaba gufungurwa mbere y’urubanza kidafite ishingiro.
Rwanzuye ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa afunzwe kuko hari impamvu zikomeye zituma akomeza gukurikiranwa afunzwe ndetse rwanzura ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 13 Mutarama 2023.
Dr Kayumba Christopher wanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ku wa 5 Ukwakira 2021.
Ku ruhande rwe avuga ko hari ibyaha by’akagambane biri kumukorerwa biri no mu bituma akomeza gufungwa ari naho yari yahereye asaba urukiko ko rwamureka agakurikiranwa adafunzwe.
Dr Kayumba kandi yagaragaje ko nyuma yo gufungwa yagize ikibazo cy’uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso n’ubundi bwiyongera kuri Diabete yari asanzwe arwaye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!