Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bafungurwa by’agateganyo bagakurikiranwa badafunzwe ariko Ubushinjacyaha bujuririra icyo cyemezo busaba ko Bishop Harerimana yakurikiranwa afunzwe.
Ni ubujurire bwari bwatanzwe n’Ubushinjacyaha nyuma yo kutanyurwa n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamurekuye by’agateganyo.
Bishop Harerimana yari yatawe muri yombi n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.
Urubanza mu bujurire rwakomereje mu muhezo kubera impamvu zishingiye ku miterere yarwo n’ibivugwamo bishobora kubangamira imico mbonezabupfura.
Icyemezo cy’urukiko cyatangajwe kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024
Rwemeje ko Ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite.
Rwategetse ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kidahinduka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!