Ni urubanza rw’ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwatanze nyuma y’aho mu kwezi gushize, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rutesheje agaciro igihano Urukiko Gacaca rwa Gisozi rwari rwarakatiye Rurangwa Oswald.
Rurangwa yakatiwe n’Urukiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Gisozi no mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali. Ubwo yakatirwaga ntabwo yabaga mu Rwanda.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 7 Ukwakira 2021 yohereje Rurangwa mu Rwanda ngo ajye kurangiza igihano yari yarakatiwe. Kuri ubu afungiye mu Igororero rya Nyarugenge.
Ubwo yageraga mu Rwanda yari afite uburenganzira bwo kuba yasubirishamo urubanza ariko aho gusaba kurusubirishamo, yasabye ko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesha agaciro icyemezo cy’Inkiko Gacaca zamuhamije ibyaha bya Jenoside, narwo rurabyemera.
Ubushinjacyaha ntibwishimiye icyemezo cy’urukiko, burakijurira mu Rukiko Rukuru rwa Kigali bugaragaza ko Urukiko Rwisumbuye rwasobanuye itegeko mu buryo butari bwo.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rusobanura ko rwashingiye ku ngingo ya 8 y’Itegeko Ngenga rikuraho Inkiko Gacaca, rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari mu bubasha bwazo.
Iryo tegeko rivuga ko Umuntu wohererejwe u Rwanda n’igihugu cy’amahanga kugira ngo aburanishwe, yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca, aburanishwa n’urukiko rubifitiye ububasha nk’uko biteganywa n’iri tegeko Ngenga. Icyakora, icyemezo cyari cyaramufatiwe n’Inkiko Gacaca kibanza guteshwa agaciro n’urwo rukiko.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko nubwo ari cyo itegeko rivuga ku bantu boherejwe n’ibindi bihugu ngo baburanishwe, bitandukanye no kuri Oswald Rurangwa ngo kuko yari yoherejwe na Amerika ngo arangize igihano yari yarakatiwe aho kuba yari agiye kuburanishwa.
Bwasobanuye ko Uburenganzira Oswald Rurangwa yari afite ari ukuba yasubirishamo urubanza mu buryo busanzwe hatabanje guteshwa agaciro icyemezo inkiko gacaca zari zaramufatiye.
Icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali cyasomwe kuri yu wa 29 Ugushyingo 2024, rwemeza ko Urukiko Rukuru Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza.
Rwategetse ko urubanza rwoherezwayo ngo abe ari rwo ruburanisha ubujurire bw’Ubushinjacyaha.
Biteganyijwe ko kandi tariki ya 3 Gashyantare 2025 hazaburanishwa urubanza mu mizi hasuzumwa niba Rurangwa Oswald afite impamvu zumvikana zatuma urubanza rusubirishwamo.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rurangwa yari atuye mu yahoze ari Segiteri ya Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yari Umuyobozi w’Ishuri akaba n’uwa MRND muri iyi segiteri.
Bivugwa ko Rurangwa ari umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi kuri Sainte Famille na Saint Paul muri Kigali.
Avugwaho kandi kuba yaragize uruhare mu ishingwa rya bariyeri zari zigamije gufatirwaho no kwica Abatutsi hirya no hino muri Kigali.
Yareganwaga mu rubanza rumwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi wakatiwe igifungo cya burundu, uwari perefe wa Kigali, Col. Tharcisse Renzaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!