00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye ko Mugimba afungwa imyaka 25

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 February 2025 saa 02:57
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye ko Mugimba Jean Baptiste wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa CDR, wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeza guhanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Mugimba Jean Baptiste yari yahamijwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, gucura umugambi wo gukora Jenoside no kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yahise ajuririra icyo gihano asaba ko yagirwa umwere, biturutse ku kuba ngo urukiko rwarashingiye ku buhamya avuga ko ari ibinyoma, buvuguruzanya ndetse ntiruhe n’agaciro ibimenyetso bimushinjura.

Ubushinjacyaha nabwo bwahise bujurira bugaragaza ko bwari bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu ariko ahanishwa imyaka 25 kandi nta mpamvu Urukiko rwagaragaje yashingiweho.

Nyuma yo gusuzuma ubujurire bw’impande zombi, Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ku bijyanye no kuba uregwa avuga ko Urukiko rwabanje rwamuciriye urubanza ku byo rutaregewe nta shingiro bifite.

Rwavuze ko ihame ry’amategeko riha ububasha inkiko bwo gusesengura no gusuzuma ibikorwa bigize icyaha ziregerwa.

Bityo urukiko rusanga Mugimba yararezwe kuba yaratumiye abantu batandukanye iwe mu rugo, bakora inama igamije kwica Abatutsi, bagakora urutonde rw’abagombaga kwicwa, n’uburyo hagombaga gushyirwaho za bariyeri bazicirwaho.

Rusanga kandi ibivugwa na Mugimba Jean Baptiste ko yarezwe kuba mu nama y’abakonseye bitahabwa agaciro, ahubwo ko yarezwe kuba yarakoresheje inama bagacura umugambi n’abantu batandukanye ku buryo bazica Abatutsi aho kuba abakonseye gusa.

Rusanga kandi ibivugwa na Mugimba bitahabwa agaciro kuko aregwa kuba muri iyo nama yaranasabye imbunda zo kwifashisha mu kwica Abatutsi.

Rwemeje ko Urukiko Rukuru rutahinduye ibyo rwaregewe bityo ko ingingo y’ubujurire bwe nta shingiro ifite.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’ibimenyetso bishinjura uregwa, Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko Mugimba yaburanye avuga ko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bushingiraho bumurega ibyaha, akagaragaza ko hari inyandiko zimushinjura zirengagijwe kandi ko zigaragaza ko yashinjwe ibinyoma mu nkiko Gacaca.

Mugimba yavuze ko ikusanyamakuru ku nkiko Gacaca ryakorewe mu gace yari atuyemo ryagaragaje ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yisobanura ko ikirego cye gishingiye ku bugambanyi bw’abashakaga kumutwarira imitungo.

Urukiko rwajuririwe rusanga mu bushishozi bwarwo ibyo uregwa avuga nta shingiro bifite kuko rwasanze ubuhamya bwa DFM na mugenzi we DAM ireme bwizewe kandi bufite.

Rwagaragaje ko nta kosa Urukiko rwabanje rwakoze mu kudaha agaciro ibimenyetso byari byatanzwe na Mugimba, rwemeza ko iyo ngingo na yo nta shingiro ifite.

Rwavuze ko ubuhamya bw’abari abatangabuhamya batanzwe na Mugimba barimo DJM na DKM butari bwizewe kandi butari kuvuguruza ubwatanzwe n’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha kuko bo basobanuye imikorere y’ibikorwa bigize icyaha mu buryo bwumvikana.

Ku bijyanye no kuba Urukiko rwarahaye agaciro ubuhamya buvuguruzanya kandi uregwa yita ko butizewe, Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko kuba habaho kwivuguruza ku masaha, iminsi, amatariki n’imyambaro ku bintu bimaze igihe kirekire bitafatwa nk’inenge nini yatesha agaciro ubuhamya.

Rwashimangiye ko nta kosa ryakozwe mu gushingira kuri ubwo buhamya bitandukanye n’uko Mugimba yari yabigaragaje.

Uru rukiko rwashimangiye ko impamvu z’ubujurire zose zatanzwe na Mugimba Jean Baptiste nta shingiro zifite.

Ku birebana n’ubujurire bw’Ubushinjacyaha bugaragaza ko hari ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu batangabuhamya mu Bushinjacyaha ariko butahawe agaciro.

Ubwo buhamya ni ubwa Nyabyenda Jean Marie Vianney, wari wasobanuriye mu Bushinjacyaha imikorere y’ibyaha bya Mugimba irimo no kugaragaza inama yari yateguwe n’uregwa, ikitabirwa n’abantu banyuranye ndetse ikanacurirwamo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo mutangabuhamya ariko ubwo yahamagazwaga n’Urukiko Rukuru, yahinduye imvugo ashinjura uregwa. Ubushinjacyaha bukavuga ko ubuhamya yari yatanze mbere bwari bukwiye guhabwa ishingiro kuko yivuguruje kubera ruswa yari yemerewe na Mugimba.

Urukiko rw’Ubujurire narwo rwagaragaje ko Urukiko rubanza rwakoze amakosa yo kudaha ishingiro ubuhamya yari yatanze mu Bushinjacyaha kandi nyamara busobanura neza ibintu uko byagenze ndetse bukanahura n’ubw’abandi batangabuhamya bwanashingiweho mu gufata icyemezo.

Rwavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko umutangabuhamya yari yemerewe ruswa na Mugimba bidafite ishingiro.

Ku ngingo ijyanye no kuba Mugimba atari akwiye kugabanyirizwa igihano, Ubushinjacyaha bugaragaza ko bwari bwamusabiye igifungo cya burundu ariko agahanishwa imyaka 25 kandi nta mpamvu zifatika Urukiko rwagaragaje.

Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko nubwo ibyaha yahamijwe bihanwa nk’icyaha cya Jenoside gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu aho kuba imyaka 25, bitakuraho ko uregwa agabanyirizwa ibihano mu gihe hari impamvu nyoroshyacyaha, ndetse ko kugabanya igihano bidakuraho uburemere bw’ibyaha umuntu yahamijwe.

Urukiko rwagaragaje ko rushingiye ku myitwarire myiza yaranze Mugimba Jean Baptiste mu miburanire ye, uko atagaragaje gushaka gutinza urubanza, kuba ataragoye inkiko zose yaburaniyemo byashingirwaho akagabanyirizwa ibihano.

Rwategetse ko igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 Mugimba yari yahanishijwe mu rukiko rwabanje kidahinduka.

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye ko Mugimba afungwa imyaka 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .