Muri Werurwe 2022 ni bwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’iby’ibyambukiranya Imipaka ruherereye i Nyanza, rwahanishije Mugimba igifungo cy’imyaka 25.
Ni igihano Mugimba wanabaye umukozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora Jenoside no kuba icyitso mu gukora Jenoside.
Ni icyemezo Mugimba yajuririye.
Jean Baptiste Mugimba yagaragaje ko akigera muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge yambuwe uburenganzira ku nyandiko z’urubanza. Mu rubanza rw’ubujurire rwatangiye ku wa 16 Nzeri 2024, yavuze ko akigera muri iyi gereza yahise yamburwa mudasobwa ye iriho inyandiko yifashishwa mu rubanza.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ikibazo cya Mugimba gifite ishingiro, buvuga ko n’ubwo ashinjwa ibyaha bikomeye, afite uburenganzira bwo kuburana afite ibyangombwa bifasha mu migendekere myiza y’urubanza.
Muri uru rubanza kandi hagarutswe cyane ku gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashingirwa ku bijyanye n’uko ku wa 08 Mata 1994, Mugimba yakiriye iwe mu rugo rwari ruherereye i Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, inama yari igamije kwica Abatutsi.
Icyo gihe hemejwe intonde z’Abatutsi bagombaga kwicwa, hemezwa n’ishyirwaho rya za bariyeri n’uburyo haboneka imbunda zo gukoresha mu kwica Abatutsi nk’uko byagarutsweho n’umutangabuhamya.
Mugimba wunganirwaga na Me Gatera Gashabana na Me Baragongoza Jean Damascene, yahakanye yivuye inyuma ibyo aregwa, avugwa ko ubuhamya bwatanzwe nta kuri kurimo.
Mugimba n’abamwunganira bavuze ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko muri iyo nama hari abakonsiye ba segiteri za Nyakabanda, Biryogo Gitega na Nyamirambo ariko umutangabuhamya akaza kuvuguruza ayo makuru avuga ko nta mukonsiye n’umwe bahuriyemo, bigaragaza ukuvuguruzanya mu mvugo.
Urubanza rurakomeza kuri uyu wa 18 Nzeri 2024, ubushinjacyaha buvuga ku myiregurire ya Mugimba bunatanga icyifuzo cyabwo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!