Iyamuremye yashinjwaga uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku kigo nderabuzima cya Kicukiro, kuri ETO Kicukiro, ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro, Gahanga no mu bindi bice bya Kicukiro.
Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko Iyamuremye yagaragaye atwaye Interahamwe mu modoka, ubwo zajyaga kwica Abatutsi. Yemereye urukiko ko yazitwaye inshuro ebyiri gusa, ariko ngo yanahungishirije Abatutsi muri ETO Kicukiro.
Tariki ya 30 Kamena 2021, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwamuhamije imyitwarire igize icyaha cya Jenoside, rumukatira igifungo cy’imyaka 25.
Uru rugereko rwemeje ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya byatanzwe muri uru rubanza, rwasanze Iyamuremye yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu kigo nderabuzima cya Kicukiro n’ubwakorewe muri Nyanza ya Kicukiro.
Rwasobanuye ko Iyamuremye yari mu gatsiko k’Interahamwe zahigaga Abatutsi aho hantu n’ahandi mu ngo zitandukanye mu Karere ka Kicukiro, rugaragaza ko nubwo yagize uruhare mu kurokora imiryango y’Abatutsi, ariko imyitwarire ye muri Jenoside igize icyaha cya Jenoside.
Ku rundi ruhande, rwasobanuye ko hari ibimenyetso n’ubuhamya byatanzwe muri uru rubanza byagiye bivuguruzanya, ku ruhare yashinjwe mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Gahanga ya Kicukiro, runasobanura ko nta kimenyetso cyerekana ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri ETO Kicukiro.
Mu rugereko rw’Urukiko Rukuru, Iyamuremye yagaragaje ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo mu gihe yabaga, yari umunyeshuri w’imyaka 19, utarashoboraga kugira aho ahurira n’abategetsi.
Uru rukiko rwasobanuye ko mu gukatira Iyamuremye, habayeho impamvu nyoroshyacyaha zo kuba yarakoze icyaha afite imyaka 19 y’amavuko, no kuba hari Abatutsi yarokoye.
Nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 25, Iyamuremye yatanze ubujurire mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Kigali. Rwafashe icyemezo cyo kugabanya imyaka itanu ku yo yari yarakatiwe mbere.
Iyamuremye yafatiwe mu Buholandi mu 2013, aho yari afite akazi ko gutwara abakozi ba Ambasade ya Israel na Finlande. Yoherejwe mu Rwanda mu 2016 kugira ngo aburanishwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!