Ni urubanza rwaburanishijwe kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025 aho Me Ibambe Jean Paul yari yunganiwe n’abanyamategeko babiri, Me Gakunzi Valery na Mukashema Marie Louise.
Iyo ngingo igaragaza ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha
Ubihamijwe n’Urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 3.000.000 Frw.
Yavuze ko iyo ngingo inyuranyije n’ibiteganywa n’ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga iteganya ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ubw’Itangazamakuru n’ubwo kubona amakuru byemewe kandi bwuhirizwa na leta.
Ati “Nemera ihame ry’uko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo butarunduye (bufite aho bugarukira) kandi abantu bakwiye kwigengesera mu gutanga ibitekerezo byabo; ariko kandi nkanemera ko guhana bene ibi bikorwa bikwiye kuba mu buryo bw’imbonezamubano aho kuba mu buryo bw’inshinjabyaha.”
Yashimangiye ko ku bwe iyo ngingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ndetse n’andi mategeko mpuzamahanga ashimangira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kandi u Rwanda rwaragiye rwiyemeza kujyanisha nayo mu buryo bunyuranye.
Yagaragaje ko mu 2019, habaye kuvanaho ingingo zitandukanye zahanaga icyaha cyo gusebanya mu ruhame zisa n’ibiri muri iyo ngingo nubwo ingingo zose zifata gusebanya nk’icyaha zitakuweho.
Yakomeje ati “Turamutse duhannye gusebanya nk’uburyo bw’Imbonezamubano byafasha muri urwo rugendo u Rwanda rwatangiye. Gukurikirana ibi mu buryo bw’imbonezamubano, nibwo buryo buboneye bwo gutuma uburenganzira bw’uwagizweho ingaruka abona ubutabera, uwabikoze na we akabiryozwa kandi u Rwanda rugakomeza mu murongo wa rwo wo kubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kubahiriza amahame ya demokarasi.”
Yavuze ko gusaba ko iyo ngingo ikurwa mu mategeko ahana bidashatse guhembera ibikorwa byo kurengera mu kwisanzura ahubwo bituma habaho amategeko ajyanye n’amahame ari mu Itegeko Nshinga.
Leta y’u Rwanda muri uru rubanza yari ihagarariwe Prosper Habumuremyi, wagaragaje ko iyo ngingo itagamije kubuza abantu ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ahubwo ibasaba gusa kugira ubushishozi mu gihe bakoresha ikoranabuhanga.
Yasubije ko nubwo Me Ibambe Jean Paul yagaragaje ko hari ibihugu bitagifata ibyo nk’icyaha ariko hari n’ibindi bibifata nk’icyaha cy’inshinjabyaha birimo Canada, Singapore n’u Bubiligi.
Icyemezo cy’urukiko kizatangazwa ku wa 6 Kamena 2025.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!