Umujyi wa Kigali wimuye abaturage bari batuye muri Bannyahe, bamwe ubatuza mu nzu zigezweho mu mudugudu wubatswe mu Busanza.
Hari bamwe banze kujya muri izo nzu bitewe n’uko bari baragiranye amasezerano n’Umujyi wa Kigali ko ugomba kubaha ingurane mu mafaranga.
Inzira zabaye ndende abaturage bajya kurega Umujyi wa Kigali basaba ko bahabwa ingurane zikwiye zijyanye n’imitungo yabo bari bafite ariko bagenda batsindwa.
Baje kujuririra Urukiko Rukuru basaba ko bahabwa ingurane zikwiye ku butaka bwabo kandi zishingiye ku igenagaciro ry’uko ubutaka buri kugurwa muri ibi bihe.
Umujyi wa Kigali wo waburanaga ugaragaza ko abo baturage badakwiye guhabwa ingurane y’amafaranga ahubwo ko bakwiye kwemera gutuzwa mu midugudu yubatswe nk’uko na bagenzi babo bemeye kuyituzwamo.
Kuri uyu wa 29 Mata 2024, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwagaragaje ko nubwo hatasomwa imigendekere y’urubanza ryose kuko ari rurerure ihame ari uko ntacyabuza ko ba nyir’umutungo bahabwa ingurane mu mafaranga kuko umushinga wo kubimura utangira wavugaga ko hazabaho uguhitamo.
Rwagaragaje ko abagiranye amasezerano yo guhabwa ingurane mu mafaranga bagomba kuyahabwa ndetse n’abagiranye ayo gutuzwa mu nzu bakemera kuzibamo.
Rwagaragaje ko hari abagiranye amasezerano n’Umujyi wo guhabwa inzu nyuma bakisubiraho ariko ko nta mpamvu yatuma ayo masezerano ateshwa agaciro kuko batigeze bashyirwaho agahato mu kuyasinya.
Rwagaragaje ko kandi abari bagiye muri izo nzu batagiranye amasezerano n’Umujyi wa Kigali bagomba guhabwa ingurane mu mafaranga.
Rwashimangiye ko igenagaciro ry’ingurane bagomba guhabwa abazitsindiye zidashingira ku biciro biri ku isoko ubu ahubwo ko bishingira ku igenagaciro ba nyir’umutungo bemeranywaho n’umujyi ryakozwe mu 2017.
Rwagaragaje ko impamvu zabyo ari uko ubwo ryakorwaga impande zombi zaryemeraga ariko hakabaho impaka zavutse nyuma ari nazo zakomeje kugibwa hagati y’Umujyi wa Kigali n’abaturage.
Urukiko rwagaragaje ko iyo abo baturage bataza kwishimira iryo genagaciro bari kuba barabiregeye urukiko mu gihe cy’iminsi 15 rikimara gukorwa ariko ko bitakozwe.
Rwagaragaje ko Ubujurire bwa bamwe bufite ishingiro kuri bimwe ndetse rwemeza ko bahabwa ingurane mu mafaranga, abafitanye amasezerano n’Umujyi wa Kigali bakajya muri izo nzu nk’uko babikoze ku mahitamo yabo.
Uretse ingurane ihwanye n’amafaranga bari babariwe n’Umujyi wa Kigali, Urukiko rwategetse ko bagomba guhabwa na 5% by’umutungo wabo nk’indishyi z’ubukererwe bwo kwishyurwa ingurane ndetse na 5% y’ihungabana byabateye.
Rwategetse Umujyi wa Kigali kubasubiza amafaranga y’amagarama y’urubanza batanze mu rubanza rwabanje no mu Bujurire ariko ntihagenwa amafaranga y’igihembo cya Avoka.
Mu bahawe indishyi z’amafaranga Mutangiza Emerthe niwe wagenewe ari hejuru, angana na miliyoni 37 Frw, Murara akaba 34 Frw mu gihe Sahinkuye Emmanuel yemerewe miliyoni 20 Frw.
Abaturage bagaragaje ko banejejwe no kuba hari abahawe ingurane mu mafaranga nk’uko babyifuzaga nubwo banenga ko imitungo yabo itabariwe igenagaciro rihwanye n’iriri ku isoko nk’uko uyu munsi bimeze.
Kuri rundi ruhande ariko hari abaturage ariko bagaragaje kutanyurwa n’icyemezo cy’urukiko bitewe n’uko bagararijwe ko hari amasezerano bagiranye n’Umujyi wa Kigali agomba kubahirizwa ndetse hakaba n’abatigeze biyumva basomerwa icyemezo kandi baraburanye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!