00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Uwajamahoro Nadine rwakerewe amasaha atanu, raporo y’abaganga yemeza ko atarangaranywe

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 23 May 2024 saa 08:18
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwaburanishije ubujurire bw’urubanza Uwajamahoro Nadine aregamo ibitaro bya La Croix du Sud, kuba byaramurangaranye ubwo yajyaga kubyara bigatuma umwana avukana ubumuga.

Ni ubujurire ku rubanza rwaciwe ku ntambwe ya mbere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Iburanisha ryo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024 ryari riteganyijwe gutangira saa tanu n’igice ariko ryatangiye saa kumi n’iminota irindwi kubera ikibazo cy’inteko y’abacamanza batatu bagombaga kuruburanisha batabonekeye rimwe.

Ni iburanisha rikurikiye iryo kuwa 26 Mata 2024, aho urukiko rwari rwasubitse urubanza rutegereje raporo y’urugaga rw’abaganga n’abavuzi b’amenyo na yo impande zombi zari zemeje ko yakwifashishwa mu mikirize y’urubanza.

Ibitaro bya La Croix du Sud byakomeje kutemeranya na Uwajamahoro Nadine ku birego abirega, ndetse ahenshi byagiye bigaragaza ko uyu mubyeyi yabyaye neza asezererwa nta kibazo afite n’umwana nta kibazo afite.

Uwajamahoro yahamije ko mu mavuriro yose yanyuzemo umwana mu nda yari muzima, ahubwo ngo yatinze mu matako akabura umwuka mwiza (oxygen) ari nabyo byamuviriyemo kugira ubumuga.

Yavuze ko umwana akivuka yamaze iminota 20 atararira, abaganga bamubeshya ko yavukanye imbeho, ndetse uruhu rwe ruhinduka move kubera kubura oxygen bituma bamucanira itara.

Ati "Baramujyanye bamumarana amasaha atatu. Abana bose babacanira iryo tara?"

Me Matimbano wunganira Uwajamahoro yabwiye urukiko ko kugeza ubu la Croix du Sud itemera ko Uwajamahoro yahageze 8h00, ndetse n’inyandiko yo kwemera kubyara uyu mubyeyi yayisinye saa 11h55’, agahamya ko bigaragaza uburangare no gutinza amasaha kubyaza umukiliya we.

Raporo y’Abaganga n’abavuzi b’amenyo yagaragaje ibikorwa byose Uwajamahoro Nadine yakorewe kuva atangiye kwisuzumisha muri Polyclinic Saint Jean kugeza agiye kuri la Croix du Sud.

Me Murasira Appolinaire wunganira La Croix du Sud yagaragaje ko iyi raporo bemeranya na yo. Yavuze ko uyu mubyeyi atarangaranywe nk’uko bivugwa kuko hari ibikorwa byabanje gukorwa kugeza saa sita, birimo no kuba itsinda ry’abaganga barasabye hakorwa ibizamini byo muri laboratwari kandi nta cyari gukorwa ibyo bisubizo bitabonetse.

Uwajamahoro witabiriye iburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga kuko aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye urukiko ko urugaga rw’abaganga rwatanze imyanzuro urukiko rwakagombye gusesengura akaba ari rwo ruyitanga.

Ati "Bagombaga kuvuga uko byakozwe urukiko rukareba rukurikije ibyo rwumvanye Nadine n’abandi rukaba ari rwo rufata imyanzuro."

Uwajamahoro ahakana ibikubiye muri iyi raporo avuga ko we yanyuze mu buribwe ndetse n’uburyo yitaweho nabi abona yararangaranywe. Yabwiye urukiko ko umwana we yangiritse avuka aho kuba yarangiritse nyuma yo kubyara.

Uyu mubyeyi yagaragaje ko atari we wahisemo kubyara atabazwe kuko yari asanganywe rendez-vous yo kubagwa. yahamije ko yagombaga kubagwa saa mbili za mugitondo ariko aza kubyara neza mu masaha arenga saa kumi n’imwe bigaragaza ko yarangaranywe kugeza abyaye.

Me Matimbano yavuze ko Abaganga bakoze raporo barenze imbibi z’ibyo bagombaga gukora. yagaragaje ko urukiko rudategetswe gushingira kuri raporo cyangwa imvugo z’abahanga.

Yavuze ko hari ibyo batatinzeho nyamara ari byo muzi w’ikibazo.

Ati "Twebwe rero turavuga ko ari umunaniro ukabije kuko Abaganga bose babajijwe mu rubanza rwa mbere bemeje ko ubu burwayi bushobora guturuka ku munaniro ukabije."

Iyi raporo nshya ntigaragaza ko Uwajamahoro yaba yarageze muri La Croix du Sud ari ku bise ku buryo umwana yavutse ananiwe.

Me Matimbano yagaragaje ko umukiriya we yageze kwa muganga saa mbili agatinzwa kugeza saa kumi n’ebyiri ari nabyo byaviriyemo umwana kuvuka ananiwe, bimuviramo uburwayi afite ubu.

Yagaragaje ko inyandiko Uwajamahoro yasinye ko agiye kubyara atabazwe idakwiye guhabwa agaciro kuko yayisinye ari mu bihe bigoye.

Me Murasira Appolinaire yagaragaje ko inyandiko yo kwemera kubyara atabazwe yasinywe na Uwajamahoro n’umugabo we, ndetse ngo ntibyari no gushoboka ko abyara idasinywe.

Ati "Ifishi yo kwa muganga igaragaza buri munota uko ibikorwa byakozwe. murebye muri iyi dosiye harimo ko yabyaye 16h26’ ariko abarega bavuga ko yabyaye nyuma y’aho."

Yagaragaje ko ngo umwana yavutse neza, arira nk’abandi ndetse ku munsi wakurikiye ivuka ry’umwana umubyeyi yarasezerewe ataha nta kibazo.

Ati "Ntabwo umwana yaciye muri serivisi icamo abana bagize ikibazo. Hari aho bavuga ko umwana yagize ikibazo nyuma y’amezi abiri kuzamura. Hari n’aho bavuga ’ventouse". Ntabwo yigeze ikoreshwa."

Me Murasira yagaragaje ko raporo z’abaganga zitandukanye zigaragaza ko hari impamvu nyinshi zatera uburwayi umwana afite ariko bakagaragaza ko nta kimenyetso gihamya ko yayitewe n’uburyo yavutsemo.

Yasabye urukiko kuzasoma ibika bitandukanye byo mu rubanza rwajuririwe kuko mu bitaro bitandukanye bavujemo umwana ntaho bagaragaje ko umwana yagize ikibazo avuka.

Me Muhozi Paulin na we wunganira La Croix du Sud yagaragaje ko raporo zose zatanzwe zidahamya ko ikibazo umwana afite cyatewe n’uburyo la Croix du Sud yabyaje Uwajamahoro, ahubwo urukiko ku rwego rwa mbere rwo rwabanje kureba Abaganga bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal barimo Rukundo, Rugamba na Hakizimana bemeza ko nta kimenyetso gihamya inkomoko y’uburwayi bw’umwana wa Uwajamahoro bityo ko ntacyo ibitaro bya La Croix du Sud bikwiye kuryozwa.

Kuri raporo yakorewe muri Amerika Me Murasira yavuze ko bayifata nka ’To Whom it may concern’ iganisha aho umuntu ashaka, bityo ko idakwiye guhabwa agaciro n’urukiko kuko yakozwe n’umuntu umwe.

Uwajamahoro yahise avuga ko kwihutira guhakana iyo raporo bishyira mu gihirahiro urukiko. Yahamije ko raporo yakozwe n’itsinda ry’abaganga batandukanye umuganga umwe wayikoze.

Yahamije ko ikibazo yatanze muri Rwanda Day ya 2024 ari ukuri bityo ko atasebeje ibi bitaro.

Uruhande rurega rusaba Urukiko Rukuru kwemeza ko Uwajamahoro Nadine yarangaranywe mu gihe cyo kubyazwa, ndetse rukazanagena indishyi ikwiye.

Ni mu gihe abunganira la Croix du Sud bo bavuga ko Urukiko Rukuru rukwiye kwemeza ko nta bimenyetso bihari bihamya ko uburwayi umwana afite bwaturutse buvuzi bwatanzwe n’ibi bitaro bityo bikazagenerwa indishyi zikwiye kuko ibitaro byasebejwe mu bitangazamakuru.

Iburanisha ryasojwe saa 18h27’, Umwanzuro ukazasomwa tariki 3 Nyakanga 2024 saa Cyenda kuko mu kwezi kwa Kamena 2024 inteko yaruburanishije izaba iri mu yindi mirimo itazakorerwa ku Rukiko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .