00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Nibishaga wari Umuyobozi Wungirije wa RGB rugiye gutangira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukuboza 2022 saa 03:43
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rugiye gutangira kuburanisha mu mizi, Emmanuel Nibishaka wahoze ari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ushinjwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Inkuru dukesha Newtimes ivuga ko Nibishaka watawe muri yombi muri Gicurasi 2021 azatangira kuburanishwa ku wa 6 Ukuboza 2022.

Muri Kamena Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Mu iburanisha yemeye ibyaha byose ashinjwa ndetse asobanura n’uburyo yabikozemo.

Mu nyandiko mpimbano akurikiranyweho harimo iz’inzira yakoresheje ajya muri Kenya no kwemerera abantu ko azabashakira Visa zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubundi akabarya amafaranga.

Mu bihe bitandukanye byagaragaye ko uhereye muri Nzeri 2021, Nibishaka yakiriye agera ku 21.800 by’amadolari yavuye mu bantu batandukanye yizezaga ko azabafasha kubona visa zo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dr Nibishaka yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Wungirije wa RGB n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Nyakanga 2019.

Kuwa 17 Ukwakira 2019 nibwo yarahiriye kwinjira muri izi nshingano. Mbere yo kujya muri izi nshingano, Dr Nibishaka yari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Nibishaka yabaye umudipolomate w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri Mutarama 2013 kugeza muri Kanama 2017.

Ingingo ya 174 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Ingingo ya 276 y’iki gitabo kandi iteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .