Ubwo urubanza rwe rwasubukurwaga, Hakuzimana yahawe umwanya ngo yisobanure, ahita agaragaza imbogamizi zituma adakwiye kuburana aho yavuze ko adahabwa ibyangombwa bingana n’iby’umushinjacyaha bahanganye ngo abashe kuzamutsinda.
Akizamura ukuboko, Rashid uburana atagira umwunganizi n’umwe yahise atangaza ko ataburana kuko ngo nta byangombwa nkenerwa birimo mudasobwa, “iPhone, iPad, photocopieuse, amakaramu, impapuro” n’ibindi byamufasha gutegura urubanza neza, mu gihe ngo uwo bahanganye (ubushinjacyaha) we abifite, asaba ko yabihabwa mu maguru mashya akabasha kuburana neza afite ibimufasha.
Ku mbogamizi ya kabiri, Hakuzimana yagaragaje ko umuyobozi wa gereza ya Nyarugengege afungiyemo ngo amufunze ku giti cye kuko ngo nta byangombwa afite bimwemerera ku mufunga, bityo ko kugeza uyu munsi atarahamagarwa mu rukiko mu buryo bwubahirije amategeko.
Yavuze ko kuba agejeje iki gihe aburana ari uko yanze gusuzugura amategeko, bityo agasaba ko yahabwa uburenganzira nk’abandi.
Ubushinjacyaha bugihabwa ijambo, bwavuze ko ibyo Hakuzimana ari gukora bigamije gutinza urubanza ku mahereri.
Ubushinjacyaha bwongeye kuvuga ko Hakuzimana asanzwe ahamagazwa kuburana mu buryo bukurikije amategeko kuko ngo n’ubwo aheruka kuza kuburana yatashye azi neza itariki n’umunsi n’isaha azongera kuburaniraho.
Ubushinjacyaha buti” Ntiyemera kwiregura ngo asubize ibyo abazwa ahubwo ari kuzana amananiza mu rubanza kandi byatangiye kuva mu ifatwa rye kugeza ubu.”
Rashid yongeye kumvikana mu rukiko avuga ko akeneye ibyangombwa bigizwe na flash disk n’ibindi ngo ashobore kwiregura.
Mu ijwi rye ati “Uwo tuburana we byose yarabihawe kugira ngo ategure ibyo kundega, none jye ndabyimirwa iki?”
Kubera izo mbogamizi, ubucamanza bwanzuye ko Rashid agomba guhabwa nk’iby’abandi bahabwa, bunategeka ko niba afite ikibazo ku muyobozi wa gereza afungiyemo yazabiregera urukiko mu rundi rubanza, gusa ku cyo kuba ahamagarwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, urukiko rumwibutsa ko cyo cyafashweho icyemezo mu manza zabanje.
Urubanza rwa none rwahise rusubikwa, rukazasubukurwa ku wa 25 Gicurasi 2024, aho umuburanyi azakomeza yiregura.
Twabibitsa ko urubanza rwa Rashid rwatangiye kuburanwa mu mizi kuva ku wa 22 Ugushyingo 2023, gusa kuva icyo gihe yakunze kugenda ashyira amananiza ku bucamanza, ibyo ubushinjacyaha bwita amayeri yo gutinza urubanza.
Yatawe muri yombi ku wa 28 Ukwakira 2021, akaba ashinjwa ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gupfobya Jenoside, gukurura amacakubiri no gukwiza ibihuha muri rubanda yifashishije umuyoboro wa YouTube.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!