Uru rubanza rwatangiye tariki ya 7 Ukwakira 2024, rushingiye ku kirego cyatanzwe n’imiryango iharanira ko abazize Jenoside n’abayirokotse babona ubutabera, nyuma y’aho Onana ukomoka muri Cameroun asohoye igitabo kigoreka ukuri kw’aya mateka.
Iki gitabo Onana yise “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parles” cyasohotse tariki ya 30 Ukwakira 2019, kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.
Ibibazo by’ingenzi byari muri uru rubanza ni: icyo Opération Turquoise yakozwe n’ingabo z’u Bufaransa yari igamije no kuba harabaye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se niba utarabaye.
Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi, barimo Abanyarwanda bari ku ruhande rw’abarega n’uregwa. Harimo kandi n’abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bashyigikiye Onana.
Inzobere mu mategeko, Prof Thomas Hochmann, ari mu batangabuhamya bo ku ruhande rw’abatanze ikirego. Bitandukanye n’ibyo Onana avuga, we yasobanuye ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwemeje ko habayeho umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi.
Prof Hochmann yasobanuye ko uru rukiko rwakoreraga i Arusha rwarahamije abantu gukora Jenoside n’umugambi wo kuyikora ari ikimenyetso cy’uko yabayeho, ikanategurwa.
Yagaragarije urukiko ko mu uburyo bwo guhakana Jenoside harimo gushyira iri jambo mu twuguruzo n’utwugarizo mu nyandiko, kutemera ko uhakana no kutemera ibyemezo by’inkiko nka ICTR, nk’uko Onana yabigenje.
Umunyamategeko Bernard Maingain yasobanuriye urukiko ko bitashoboka ko Jenoside ibaho itateguwe. Yabajije ati “Bishoboka bite ko abantu 10.000 bicwa ku munsi umwe bitateguwe? Imihoro n’ibindi byahabwa abantu babyifashisha mu kwica bitateguwe? Bakabica Abatutsi bose batarobanuye, bazi n’aho baba n’umwirondoro batabiteguye?”
Me Maingain ukomoka mu Bubiligi yabwiye urukiko ko mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira gushyirwa mu bikorwa, hari harakozwe intonde z’Abatutsi bagombaga kwicwa, ashimangira ko ari ikimenyetso cy’uko yateguwe.
Onana yageze mu rukiko avuga ko atigeze ahakana Jenoside, ariko akagaragaza isano y’aya mateka n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal. Kuri Opération Turquoise, ngo ingabo za RPA Inkotanyi zanze ko ikorwa nk’uko u Bufaransa bwari bwarabiteguye.
Uyu mwanditsi yifashishije abatangabuhamya barimo Gen (Rtd) Jean-Claude Lafourcade wayoboye Opération Turquoise, Johan Swinenn wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda na Christian Quesnot wabaye Umuyobozi w’Ibiro bya Francois Mitterand wayobiye u Bufaransa.
Aba batangabuhamya bagaragaje ko igitabo cya Onana kigamije kugaragaza ukuri kw’amateka y’u Rwanda, bashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itateguwe.
Quesnot yavuze ko Onana ari umuntu w’inyangamugayo udashobora guhakana Jenoside, yongeraho ko ICTR itigeze yemeza ko habayeho umugambi wayo. Yemeje ariko ko jenoside yabayeho, ashinja ingabo za RPA gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara.
Umunyarwanda Christophe Renzaho uri mu bakurikiranye uru rubanza ku munsi wa nyuma, yasobanuye ko aho kugira ngo Onana yibande ku ngingo z’ikirego nyir’izina, yagerageje kugaragaza ko azira ubusa, agamije gushimisha abamushyigikiye.
Yagize ati “Abamwunganira ni ukuri badutengushye. Yanavuze ko Perezida Kagame yifuza ko apfa, asobanura u Rwanda ari igihugu gikomeye cyakoresha u Bufaransa n’ubutabera mpuzamahanga. Aho gusubiza ibyo aregwa, yigiraga nk’inzirakarengane, agamije gushimisha abamushyigikiye.”
Ubwo urubanza rwari rupfundikiwe kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024, Onana yabwiye abanyamakuru ko yiteguwe gutsinda uru rubanza.
Urukiko rwa Paris rwamenyesheje ababuranyi ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 9 Ukuboza 2024, saa saba n’igice z’igicamunsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!