00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Bucyibaruta: Abanyamategeko binubiye umwanya bahawe, basohoka mu rukiko

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 29 Kamena 2022 saa 04:55
Yasuwe :

Iburanisha ry’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Kabiri ryasubitswe abunganira abakorewe icyaha basohotse mu rubanza, kubera kutishimira umwanya bakomeje guhabwa mu iburanisha.

Aba banyamategeko bavuga ko badahabwa umwanya uhagije wo kubaza ibibazo abatangabuhamya b’uregwa, kandi byafasha mu gushyira mu murongo ibivugirwa mu rubanza no kuganisha ku cyemezo gikwiye cy’urukiko.

Iyo umutangabuhamya amaze kuvuga, Perezida uyoboye iburanisha ni we ubanza kumubaza, hagakurikiraho abahagarariye abakorewe icyaha (parti civile), hagasoza ubushinjacyaha.

Kuri uyu wa Kabiri hari hatahiwe umutangabuhamya Norman Kayumba watanzwe na Bucyibaruta. Uyu yahoze ari Musenyeri mu Itorero Angilikani i Kigeme.

Mu Buhamya bwe, yagaragaje Bucyibaruta nk’uwari umuntu mwiza muri Jenoside, ko ahubwo ibintu byari byamurenze, nta jambo agifite.

Me Richard Gisagara avuga ko ibintu yari amaze kuvuga batari bakwiye kureka ngo birangire bityo, asabye kugira ibyo abaza, umucamanza amuca mu ijambo inshuro nyinshi, anamusaba kubaza ibibazo bigufi kubera ko nta gihe bafite.

Me Gisagara yavuze ko atigeze ategura ibibazo byasaba gusubiza Yego cyangwa Oya, ndetse ko bidashoboka gukomeza neza iburanisha ku gitutu nk’icyo.

Ati "Nibwo nahise nsohoka, na bagenzi banjye barankurikira."

Ubwo iburanisha ryasubukurwaga kuri uyu wa Gatatu, umwe mu bavoka ku ruhande rw’abakorewe icyaha yavuze mu izina rya bagenzi be, bagaragariza Perezida w’Inteko iburanisha ko bafite uburenganzira bwo guhabwa igihe gihagije, kandi amategeko akubahirizwa.

Me Gisagara yabwiye IGIHE ko guhabwa umwanya muto cyane byatangiye na kera na kare kuva runo rubanza rwatangira, kuko perezida w’urukiko yihaye gahunda yo kururangiza uru rubanza ku wa 11 Nyakanga.

Nibura ku munsi umwe ngo hagiye hateganywa abatangabuhamya bane, ku buryo usanga nk’umutangabuhamya yahawe isaha imwe, kandi hari byinshi akwiye kuvuga.

Me Gisagara ati "Amasaha ye yarenga rero, umucamanza atangira kutubuza ibibazo."

Nyamara ngo amategeko abemerera kubaza ibibazo umutangabuhamya mu bwisanzure.

Nyuma yo kugaragaza ikibazo cyabo mbere y’iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, umucamanza ngo yumvise impungenge bafite.

Me Gisagara yakomeje ati "Yatubwiye ko yumva impungenge zacu, atubwira ko tugiye kujya tubaza uregwa, atubwira ko ateganya ko azaduha umwanya ungana."

"Ntekereza ko byamuhaye isomo, ku buryo atazongera kugenda aduca mu ijambo, ahubwo atureke tuvuge."

Avuga ko ubusanzwe kugena igihe urubanza ruzarangirira bisanzwe, ariko ko bitavuze ko ku matariki yatanzwe nta gishobora kurengaho na kimwe.

Yakomeje ati "Ikintu kigoye ni ukugira ngo bumve ko batagomba kudukumira bavuga ngo urubanza ruzarangira itariki iyi n’iyi. Nk’uru rubanza rumaze ibyumweru bitanu, iminsi 41, kandi uru rubanza rw’ibitero by’i Paris bagiye gusoma rumaze amezi 10 hishwe abantu 130, mu gihe twebwe mu rubaza turimo turavuga ibihumbi n’ibihumbi."

"Kwari ukugira ngo babyumve, umwanya twataye ntabwo tuzongera kuwubona, ariko ubutaha bajye baduha umwanya."

Yavuze ko mbere bababwiraga ko nta mwanya uhari bakabyumva, ariko bimaze kugaragara ko urubanza rushobora kumara igihe kirekire ariko ibijyanye narwo byose bigasobanuka.

Hari ubwo ngo hashobora kuba hari abatangabuhamya badafite byinshi byo kuvuga cyangwa nta byinshi babazwa, ariko hakaba n’abakeneye gusobanura byinshi binyuze mu bibazo bibazwa n’uruhande rw’abakorewe icyaha.

Me Gisagara yakomeje ati "Ni ngombwa kugaragaza ko tutazajya twemera gusa ibyo batugeneye. Kutugenera ngo ’tubahaye uyu mwanya gusa’ natwe ngo tuvuge ngo turabyemeye, ntabwo ari ibintu dukwiye kwemera kuko turi hano ngo tugaragaze ibyo abakorewe icyaha bifuza."

Yavuze ko hari n’izindi manza ziteganyijwe mu gihe kiri imbere, ku buryo kudafata umwanzuro ukwiye bishobora no kuzagira ingaruka kuri izo manza.

Imbere y'icyumba kirimo kuburanishirizwamo urubanza rwa Laurent Bucyibaruta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .