Ni mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Abaregwa ni Alex Nkuranga Karemera na Soteri Junior Gatera Kagame baregwa gukubita no gukomeretsa ndetse no kunywa ibiyobyabwenge mu gihe Robert Mutabazi na Kevine Uwera bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Ababuranira abaregwa bagezwa imbere y’abacamanza babanje gusaba kuburana ifunga n’ifungurwa.
Mu gihe basabaga ibyo, Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko urubanza ruba rusubiswe kuko hari ibizamini biri gukorerwa uwakomerekejwe ku buryo byazifashishwa mu rubanza kuko yakomeretse bikomeye mu ngingo zirimo umutwe n’ahandi ku mubiri.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko urubanza rw’uyu munsi rusubikwa bugahabwa amasaha 48 cyangwa 72 kuko hari ibimenyetso bukiri gukusanya.
Abunganizi b’ababuranaga basabye ko urubanza rukomeza cyane ko mu baburana bose atari ko bashinjwa ibyaha bimwe nubwo bari muri dosiye imwe.
Uburanira uwitwa Uwera Kevine, yatangaje ko uyu mukobwa atwite bityo urubanza rwakomeza kugira abone ubutabera vuba.
Me Kayihura waburaniraga Alex Nkuranga Karemera yatangaje ko we n’uwo yunganiraga batiteguye kuburana ku bijyanye n’indishyi, asaba ko iburanisha ku byo gukubita no gukomeretsa ryakomeza.
Abunganira abaregwa basabye ko dosiye yo kunywa ibiyobyabwenge itandukanywa n’iyo gukubita no gukomeretsa ariko Ubushinjacyaha buvuga ko bikomeza uko byari bimeze.
Ubushinjacyaha bwanavuze ko ibimenyetso bikenewe atari ibyo kugira ngo baregere indishyi gusa ahubwo bishobora no gufasha mu nyito y’icyaha.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwanzuye ko aba basore n’inkumi bakomeza gufungwa. Abashinjacyaha bahawe n’umucamanza iminsi yo gukusanya ibindi bimenyetso urubanza rukazasubukurwa ku wa 5 Gicurasi 2022.
Ikindi urukiko rwemeje ko Dosiye z’abaregwa bose zikomeza kuguma hamwe.
Reba amashusho aba basore bakubita Rwagasana
How long does it take for @RIB_Rw / @RNP to apprehend offenders that brutally injured me with no reason whatsoever 4days ago. Incident statements made at #RIB but no action till date.#Violentscenes.@AngeKagame @rwanda_just @PrimatureRwanda @FirstLadyRwanda @PaulKagame pic.twitter.com/t5GXatmTYq
— Enoch Aaron R (@ganiometer) April 6, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!