00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza ruregwamo Umunyamakuru Nsengimana rwakomeje mu mpaka z’urudaca

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 January 2025 saa 12:14
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwakomeje iburanisha mu rubanza ruregwamo Umunyamakuru Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV n’abandi icyenda bareganwa, aho bahaye impaka nyinshi zishingiye ku bimenyetso by’amajwi byatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 18 Ukuboza 2024, Ubushinjacyaha bwatanze ikimenyetso cy’amajwi yafashwe ubwo abaregwa bacuraga umugambi w’uko bazakuraho ubutegetsi, bazabwagisha abaturage n’ibindi.

Ni amajwi yumviswe mu Rukiko, Urubanza rusubikwa abaregwa basabye umwanya uhagije wo kujya kuyumva no kuyasesengura ngo babashe kuyireguraho.

Muri iyo nama, abavugwa bagaruka ku migambi itandukanye bari bafite irimo kugumura abaturage no kubangisha ubutegetsi binyuze mu kumvisha abazunguzayi ko uburenganzira bwabo butubahirizwa no kuganiriza abaturage bimuwe ahantu hatandukanye, babwirwa ko ibyo bakorewe ari ukubambura uburenganzira kuri gakondo yabo.

Hari kandi gushaka imyambaro no guhimba indirimbo bigamije kwigumura ku butegetsi buriho no ’kumvisha Ishyaka rya FPR riri ku butegetsi binyuze mu cyo bise Operation Serwakira’ n’ibindi.

Kuri uyu wa 6 Mutarama 2025, Abanyamategeko batangiye bagaragaza ko bahuye n’imbogamizi z’uko batabashije nkwinjirana imashini aho abo bunganira bafungiwe ngo bumve ayo majwi bari kumwe.

Bavuze ko ubuyobozi bw’Igororero bwanze ko abanyamategeko binjirana imashini kandi ari yo yari gufasha abo bunganira.

Bagaragaje kandi ko baje gusabwa kwitwaza Flash disk bakamanura (download) dosiye kugira ngo babashe kuganira n’abo bunganira ariko ntibabikora.

Abo banyamategeko bagaragaje ko hakenewe umwanya wo gusesengura amajwi nk’ibimenyetso byatanzwe mu Rukiko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Igororero rigira amabwiriza rigenderaho kandi ko abantu bafunzwe bose bagomba gufatwa kimwe.

Bwavuze ko kuba ubuyobozi bwaratanze ibyo abanyamategeko bagomba kubahiriza byari gukorwa kugira ngo abo bunganira bagerweho na dosiye mu buryo buboroheye.

Bwashimangiye ko urubanza rukwiye gukomeza kuko nta mpamvu zifatika abaregwa bagaragaza zatumye badakora ibyo bari bemerewe n’ubuyobozi bw’Igororero.

Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV yabwiye Urukiko ko yiteguye kuburana anasaba ko yaherwaho mu kwiregura.

Ati “Nditeguye kuburana ahubwo nasaba ko naherwaho”.

Mugenzi we bareganwa witwa Ndayishimiye Jean Claude na we yavuze ko ayo majwi atababuza kuburana ngo kuko ari ikimenyetso kimwe, asaba ko urubanza rwakomeza.

Ku rundi ruhande ariko Sibomana Sylvain unafatwa nk’umuhuzabikorwa w’uwo mugambi, yabwiye Urukiko ko ayo majwi akwiye gusesengurirwa bityo “dushaka ko urubanza rwasubikwa tukabanza tukumva ayo majwi.”

Nyuma yo gutanga igitekerezo cye yasabwe kwicara kuko cyari cyumviswe ariko akomeza kwitonganya imbere y’Urukiko.

Uwo mugabo wasaga n’ufite uburakari yasabwe na Me Gatera Gashabana kumva ibyo Urukiko rutegeka abona kwicara.

Perezida w’Iburanisha yahise ategeka ko byandikwa ko Sibomana Syvain ari kugaragaza imyitwarire idakwiye mu Rukiko.

Yahise asaba abaregwa gufata umwanya bakaganira n’abo bunganira, bagamije kurebera hamwe niba koko urubanza rwasubikwa cyangwa bashobora kuburana.

Nyuma y’iminota 30 binjiye mu cyumba cy’iburanisha, Me Gatera Gashabana yasabye ko Urukiko rwafata icyemezo rutegeka inzego za gereza kuzafasha abaregwa bakumva amajwi.

Mu bo Me Gatera Gashabana yunganira harimo abatarigeze bitabira inama yafatiwemo ayo majwi, abayitabiriye ariko batavuga mu majwi yatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’abumvikana muri ayo majwi.

Bose ntabwo bafashe umwanzuro umwe kuko byagaragaye ko hari abifuzaga ko urubanza rukomeza n’abagaragaza ko batiteguye.

Urukiko rwategetse ko urubanza rukomeza haherwa ku biteguye kuburana.

Nsengimana Théoneste na bagenzi be batawe muri yombi ku wa 10 Ukwakira 2021.

Biteganyijwe ko urubanza mu mizi ruzapfundikirwa ku wa 10 Mutarama 2025 hatagize igihinduka.

Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV yemeje ko yiteguye kuburana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .