00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza EACOP iregwamo n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu rwaburanishirijwe mu Rwanda

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 25 February 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, rwaburanishirije mu Rwanda urubanza ruregwamo sosiyete ikora ubucukuzi bwa peteroli ikorera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, EACOP, yarezwe n’imiryango ine iharanira uburenganzira bwa muntu yibumbiye mu muryango wa East African Civil Society Organizations.

Imiryango yifatanyije mu gutanga ikirego mu Ugushyingo 2024, irimo Africa Institute for Energy Governance (AFIEGO), na Centre for Food and Adequate Living Rights (CEFROHT) yo muri Uganda, Natural Justice (NJ) wo muri Kenya na Centre for Strategic Litigation (CSL) wo muri Tanzania.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 24 Gashyantare 2025, Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, rwateze amatwi impande zombi, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko abarenga ibihumbi 120 mu buryo budakurikije amategeko, ndetse bahabwa ingurane idahagije bisa nko kubafatirana n’ubukene.

Umwe mu baburanira EACOP yavuze ko abimuwe ingurane bumvikanyeho.

Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yavuze ko iburanisha rirangiye impande ziburana zikazamenyeshwa itariki ruzasubukurirwaho.

Mu Ugushyingo 2023, Urukiko rwa EACJ, rwari rwanze kwakira ikirego cy’iyi miryango ruvugako batanze ikirego nyuma y’igihe cyateganyijwe.

Iyi miryango Ine yahise ijuririra umwanzuro w’Urukiko mu kanama k’Ubujurire, kanzura ko gifite ishingiro ndetse gahita kemeza ko urubanza rugomba kuburanishwa.

Guverinoma ya Tanzania na yo yahise itanga ubujurire gusa ntabwo bwakiriwe ahubwo Urukiko rwemeje ko urubanza ruzaba rumenyesha impande zombi ko zitangira kwitegura urubanza.

Iburanisha rya mbere ryabaye mu Ugushyingo 2024, rubera mu Rukiko rwa EACJ i Arusha muri Tanzania.

Urukiko rwa EACJ ruri kuburanishiriza mu Rwanda imanza rwaregewe
Imiryango ine iharanira uburenganzira bwa muntu yari ihanganye na Sosiyete ya EACOP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .