Imiryango yifatanyije mu gutanga ikirego mu Ugushyingo 2024, irimo Africa Institute for Energy Governance (AFIEGO), na Centre for Food and Adequate Living Rights (CEFROHT) yo muri Uganda, Natural Justice (NJ) wo muri Kenya na Centre for Strategic Litigation (CSL) wo muri Tanzania.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 24 Gashyantare 2025, Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, rwateze amatwi impande zombi, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko abarenga ibihumbi 120 mu buryo budakurikije amategeko, ndetse bahabwa ingurane idahagije bisa nko kubafatirana n’ubukene.
Umwe mu baburanira EACOP yavuze ko abimuwe ingurane bumvikanyeho.
Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yavuze ko iburanisha rirangiye impande ziburana zikazamenyeshwa itariki ruzasubukurirwaho.
Mu Ugushyingo 2023, Urukiko rwa EACJ, rwari rwanze kwakira ikirego cy’iyi miryango ruvugako batanze ikirego nyuma y’igihe cyateganyijwe.
Iyi miryango Ine yahise ijuririra umwanzuro w’Urukiko mu kanama k’Ubujurire, kanzura ko gifite ishingiro ndetse gahita kemeza ko urubanza rugomba kuburanishwa.
Guverinoma ya Tanzania na yo yahise itanga ubujurire gusa ntabwo bwakiriwe ahubwo Urukiko rwemeje ko urubanza ruzaba rumenyesha impande zombi ko zitangira kwitegura urubanza.
Iburanisha rya mbere ryabaye mu Ugushyingo 2024, rubera mu Rukiko rwa EACJ i Arusha muri Tanzania.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!