00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana wa Nkunduwimye yagaragaje uburakari afitiye nyina utaratanze ubuhamya kuri se

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 May 2024 saa 05:41
Yasuwe :

Umwana wa Nkunduwimye Emmanuel yagaragarije mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi ko adateze kubabarira nyina bitewe n’uko ‘yanze’ kujya gutanga ubuhamya bushinjura se.

Nkunduwimye alias Bomboko azwi ahitwaga mu Gakinjiro mu mujyi wa Kigali, aho yari afite igaraje mu nyubako z’ubucuruzi zari zizwi nka AMGAR mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ari kuburana ku byaha bya jenoside n’iby’intambara kuva muri Mata 2024.

Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, urukiko rwumvise ubuhamya bw’abana be babiri ba Nkunduwimye. Umwe muri bo ufite imyaka 41 y’amavuko yabanje gusobanura ko yabyawe n’undi mugore w’uregwa, utakibana na we.

Ubwo urukiko rwamubazaga imibanire ya se n’abandi bantu, yasubije ati “Ni umugabo wanga umuntu ubeshya, ukunda ukuri, ukunda abantu, ugire inshuti nyinshi kandi ugira impuhwe. Bambwira ko nzaza gutanga ubuhamya, narababaye kuko numvaga ko bamubeshyera.”

Uyu mutangabuhamya yabajijwe niba izina rya nyina ari iryo yari amaze kubwirwa n’urukiko, asubiza ko ari ryo, yongeraho ko atigeze amubabarira bitewe n’uko yanze kujya gutanga ubuhamya burimo kuba Nkunduwimye yaramutabaye mu gihe cya jenoside.

Uyu mwana wa Nkunduwimye yavuze ati “Ariko we yanze kuza gutanga ubuhamya ku buryo nanze kumubabarira. Babivugana na Papa ko yamuhemukiye kandi ari we wamukijije muri jenoside. Papa we yaramubabariye. Bigaragara ko Papa yari umuntu mwiza, utanga imbabazi.”

Yabwiye inyangamugayo muri uru rukiko ko yumva mu mwirondoro we harimo ikibazo, kuko ngo Nkunduwimye “kera bamwitaga inyenzi”, ariko ngo ubu afatwa nk’umwana w’umwicanyi.

Ati “Mbabazwa no kuba mfite ikibazo mu mwirondoro. Kera batwitaga inyenzi, none ubu turi abana b’umwicanyi”, na none ati “Ubu nibaza ukuntu Papa mbere yari icyitso, none ubu bakaba bambwira ko ari umujenosideri. Simbasha kubyumva.”

Ubuhamya kuri Nkunduwimye muri uru rubanza bwarangiriye kuri uyu mwana we. Mu cyumweru gitaha hazumvwa abunganira abaregera indishya, abashinjacyaha n’uregwa. Biteganyijwe ko urubanza ruzapfundikirwa tariki ya 3 Kamena 2024.

Nkunduwimye yagaragajwe n'umwana we nk'umuntu utaragize uruhare muri jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .