Ibi yabigarutseho ku wa 10 Werurwe 2025, ubwo yari mu Murenge wa Kibeho, muri gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi mu Karere ka Nyaruguru, igamije kwegera abaturage no kumva ibibazo byabo bijyanye n’akarengane.
Iyi gahunda yatangiye ku wa 10-13 Werurwe 2025, ikazagera mu mirenge yose 14 y’Akarere ka Nyaruguru.
Mu murenge wa Kibeho aho Umuvunyi Mukuru yatangirije iki gikorwa, yasanganijwe ibibazo byiganjemo iby’ubutaka, nk’imbibi, imanza z’amasambu n’ibindi bisa nabyo.
Kimwe mu bibazo byafashweho umwanya munini ni urubanza rwa Kamanzi Viateur na Nyirabatumwa Julienne, rwatangiye mu 2013 rurangizwa mu 2022, ariko n’ubu rukaba rukomeza kuzamo ibindi bibazo birushamikiyeho, ibyasabye ko inzego zizajya ahavugwa ikibazo kigasesengurirwayo.
Uyu Nyirabatumwa Julienne (utakiriho, urubanza rwe rwakomejwe n’abana be bahagarariwe na Mukamazera Jeanne), yaburanye na Kamanzi mu nkiko enye zose, zirimo urw’Ibanze rwa Kibeho, Urwisumbuye rwa Nyamagabe, rw’Ubujurire rwa Nyanza n’urw’Ikirenga i Kigali hose atsindwa.
Nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rwemeje imikirize y’urubanza mu rukiko rwa mbere, rwategetse ko imyanzuro yafashwe ishyirwa mu bikorwa uko yakabaye, aho Nyirabatumwa yaciwe asaga miliyoni 4 Frw, akubiyemo ubwishyu bw’ubutaka yarengereye, amande, impozamarira yo gusiragiza abandi mu nkiko, ubwishyu bw’umuhesha w’inkiko w’umwuga n’amagarama y’urubanza, ibyasabye ko bateza cyamunara igice cy’isambu ye ngo aya mafaranga aboneke.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko uru ari urugero rw’uko gutsimbarara mu makimbirane bihombya, asaba abaturage kuyoboka inzira z’ubuhuza, aho bibaye ngombwa ko inkiko zibizamo nabwo, bakubaha imyanzuro yafashwe n’inkiko nta yandi mananiza.
Ati “Abaturage bakwiye kumenya ko batagomba kwigomeka ku byemezo by’inkiko igihe batsinzwe, ahubwo baba bagombwa kubahiriza ibyo batsinzwemo, n’uwatsinze akabona ibyo yatsindiye.”
Yakomeje asaba abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze kwitabira kurangiza ibibazo abantu batarinze kujya mu nkiko cyane cyane ku bibazo bisanzwe by’ubutaka, aho abayobozi basabwe gukoresha uburyo bw’ubwumvikane, ariko hagafatwa n’imyanzuro kugira ngo birangire.
Yanasabye abayobozi kandi kwita ku manza zimara igihe zitararangizwa kuko hari n’iziba zimaze imyaka itanu cyangwa se irenga, avuga ko ibi nabyo biba bitije umurindi akarengane kuko ubutabera butaba bwatanzwe byuzuye.
Muri izi ngendo z’Umuvunyi Mukuru kandi, abaturage bashishikarizwa kwirinda ruswa no gutanga amakuru kuri yo, kuko ingendo nk’izi ziba zinagamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa nk’uko ari yo nshingano nyamukuru y’Urwego rw’Umuvunyi.
Muri rusange, abaturage bavuga ko kuba Urwego rw’Umuvunyi rumanuka rukabegera ari ingenzi kuko bituma ibibazo byasaga n’ibyananiranye bikemuka, abaturage bakisanzura mu kubigaragaza bigahabwa umurongo uhamye.
Kuri ubu, ku rwego rw’Isi u Rwanda ruri ku mwanya wa 43 mu bihugu 180 mu kurwanya ruswa ruvuye ku mwanya wa 49 rwariho mu mwaka wabanje, rukaba ku mwanya wa gatatu muri Afurika no ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!