Muri raporo y’umwaka w’ubucamanza wa 2023-2024 hagaragajwe ko imanza zisigaye zari mu nkiko icyo gihe zageraga ku manza 76,273 zarimo izirengeje imyaka itanu, urwo muri 2018 n’imanza zirindwi zo muri 2019.
Muri iyo raporo igaragaza ko muri uwo mwaka imanza zasubitswe ku ijanisha rya 29%.
Mu Kiganiro na IGIHE, Me Laurent Nkongori, yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye itangwa ry’ubutabera harimo n’imanza zitinda cyane kandi ubutabera bukwiye gutangwa mu buryo bunoze kandi bwihuse.
Ati “Imanza zimara igihe n’igihe mu nkiko, abavoka bagenzi banjye n’abandi bakunda ubutabera, dukore ku buryo ubutabera bujya hejuru, bube ubutabera koko noneho ubucamanza nabwo aho twambare amakanzu tuvuge n’ingingo ariko tukamije kugera ku butabera.”
Yashimangiye ko ubutabera butashoboka mu gihe hari imanza zimara ibihe n’ibihe mu nkiko bityo ko hakwiye gushyirwaho ingamba zigamije gukumira abagira uruhare mu kuba zatinda.
Ati “Njyewe na mbere yo kuba avoka ndi impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu n’iko nabyita kandi uburenganzira bwose buzirana n’ikintu cy’ivangura, niba avoka wacyerereje imanza hari amafaranga itegeko riteganya acibwa y’amande, akayatanga byanze bikunze.”
“Ikigomba gukorwa ni uko Urwego rw’Ubucamanza rukwiye gushyiraho ingamba zihana umucamanza ukerereza imanza”
Yakomeje agaragaza kandi ko hakwiye kubaho ubugenzuzi bw’urwego rw’ubucamanza ku gutinza imanza hagamijwe gushaka umuti.
Ati “Ubugenzuzi bw’ubucamanza nibukore, ubugenzuzi kandi babe biteguye kwakira amakuru. Ndabyemera ko umucamanza yigenga, ariko uko kwigenga nikujyane n’uko agenzurwa, kuko uko kwigenga ntabwo bishobora kuvamo ikigenge.”
Yerekanye ko Urwego rw’Ubucamanza rukora ibishoboka byose kugira ngo ikintu cyose gitinza imanza uwakigizemo uruhare yaba umwavoka, umuburanyi cyangwa umucamanza abibazwe kandi abiryozwe uko byagenda kose.
Yavuze ko kandi hashyirwamo imbaraga mu nama ntegura rubanza, ku buryo abanditsi b’inkiko bajya bashyira imbere ingingo yo kumvikanisha ababuranyi mu buryo bwuzuye mu kwimakaza ihame ryo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.
Yerekanye ko mu gihe byashyirwamo imbaraga byagabanya umubare munini w’imanza zimara igihe mu nkiko.
Ruswa mu butabera…
Ubushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2024, bukorwa n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, TI-Rwanda, bwamuritswe ku wa 11 Ukuboza 2024, bwagaragaje ko mu bacamanza yahagaragaye ku kigero cya 6%.
Me Nkongori yavuze ko nubwo ari ikintu kigoye kubonera ibimenyetso ariko hakwiye gushyirwaho ingamba zikomeye zituma ruswa icika burundu.
Ati “Ingorane ya ruswa burya ni ukuyibonera ibimenyetso ariko aho igomba gucikira cyangwa kugenzurirwa no kuyihanahanaho amakuru mu buryo bu fatika ni mu bugenzuzi. Ubutabera bufite ubugenzuzi nibukore akazi kabwo.”
“Niba hari umuntu uyigana uwo ari we wese bamwakire neza, yisange kandi abizere ko ibyo agiye kuvuga bazabigira ibanga…ni bikorwe kuko ni bwo buryo bwo kugira ngo n’iyo ruswa, n’ibisa nayo, n’ibyuririzi byayo nk’ibya SIDA biboneke kandi birwanywe.”
Yashimangiye ko bigoye ko ruswa yacika ariko abayigaragaweho bakwiye guhanwa by’intangarugero.
Ati “Abantu ni abantu, abarya ruswa bazabaho ariko bagomba kugenzurwa bagafatwa kandi bigahera muri ibyo.”
Yagaragaje ko umuntu urya ruswa ntaho aba atandukaniye n’umuswa.
Inama ku bavoka bato…
Uyu mugabo umaze imyaka 37, ni umwe mu bataragaragara muri Komisiyo y’urugaga rw’Abavoka ishinzwe imyitwarire kubera yavuzweho ikintu kibi gihabanye n’ubunyamwuga.
Yemeza ko umunyamategeko akwiye kubanza kumenya amategeko n’amabwiriza agenga umwuga akora kugira ngo abashe kuwukora kinyamwuga kandi yirinda amakosa muri wo.
Ati “Ibyo nabwira abavoka bagenzi banjye n’ibyo nabwira n’abandi benshi batari n’abavoka, mu rwego rwose umuntu arimo ugomba kumenya amategeko agenga umwuga wawe, ibyemewe ni ibihe, ibibujijwe ni ibihe? Amabwiriza y’Urugaga y’uko avoka yitwara, uko akorana n’umukiliya, uko amuca amafaranga (igihembo cya Avoka).”
Yagaragaje ko umunyamategeko akwiye kumva ko ari umwuga mwiza, w’imfura kandi imfura igomba kuba imfura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!