00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutangabuhamya yashinje Kabuga gukoresha RTLM nk’intwaro mu gutegura Jenoside

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Ukwakira 2022 saa 01:09
Yasuwe :

Umutangabuhamya w’ubushinjacyaha yagaragaje ko Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside yakoresheje Radiyo RTLM mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, aburirwa inshuro nyinshi ariko akomeza gutsimbarara.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwatangiye kugezwaho n’Ubushinjacyaha ibimenyetso bishinja Kabuga, humvwa umutangabuhamya wiswe KAB005 urindiwe umutekano, wagarutse ku mikorere n’ibiganiro bya Radiyo RTLM.

Ntabwo amazina ye yatangajwe, icyakora yavuze ko mu 1994 yakoraga muri Ministeri y’itangazamakuru, yari ishinzwe kugenzura ibinyamakuru n’iriya radiyo irimo.

Umushinjacyaha yamubajije kuri RTLM, haherewe ku masezeramo yagiranye na Minisiteri y’Itangazamakuru, yayibuzaga gutangaza amagambo yatuma habaho urugomo cyangwa amacakubiri.

Umushinjacyaha yamubajije uwari ufite inshingano zo gutuma ibyo biganiro bidatambuka, asubiza ko ari perezida wa RTLM.

Ati "Uwo perezida mvuga ahangaha ni bwana Kabuga Felisiyani, kuko ni we wari perezida wa RTLM."

Mu buhamya bwe, yanavuze kuri gahunda za RTLM nyuma y’urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye wayoboraga u Burundi, wishwe ku wa 21 Ukwakira 1993.

RTLM ngo yatambukije ubutumwa bwinshi ivuga ko abahutu bagomba kuba maso, kuko ibyabaye i Burundi, abahutu bo mu Rwanda nabo bishobora kubabaho. Icyo gihe Ndadaye w’umuhutu byavugwaga ko yishwe n’Abatutsi.

Umutangabuhamya yavuze ko byageze aho kuri RTLM bavuga ko Abahutu bose bo mu karere bakwiye kwishyira hamwe bakaba maso, ngo hari abashaka gushyiraho "Tutsiland".

Ati "Bwari ubutumwa bwashishikarizaga igice kimwe cy’abaturage, abahutu, kutigera bagirira icyizere abatutsi."

Ubushinjacyaha bwageze ku ibaruwa Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’Itangazamakuru, yandikiye komite yashinze RTLM, ayishinja ko yitwaje urupfu rwa Ndadaye igashishikariza abantu ubutumwa bubirwa urwango n’ubugizi bwa nabi. Uyu Rucogoza yishwe ku wa 7 Mata 1994, jenoside igitangira.

Umutangabuhamya yabajijwe niba hari icyo iyo baruwa yari ivuze.

Ati "Mu by’ukuri nyuma y’iyo baruwa nta cyahindutse, byakomeje kurushaho kuba bibi. Propaganda y’urwango, y’amacakubiri, yarakomeje rwose ku buryo byatumye hari n’abaturage bamwe bo mu bwoko bw’Abatutsi bagiye babigwamo hirya no hino mu gihugu."

"Twavuga nko mu gice cya za Bugesera, mu Bigogwe hari muri perefegitura ya Gisenyi, ku buryo ukwishishanya hagati y’amoko kwarushijeho kwiyongera. Muri make ntacyo RTLM yigeze ikosora, ahubwo yarushijeho gukaza umurego muri propaganda yayo igamije gushyamiranya amoko."

Nyuma, Minisitiri Rucogoza ngo yaje gutumiza inama ya RTLM ku wa 26 Ugushyingo 1993, agaruka ku buryo Guverinoma yagiranye amasezerano na RTLM, agomba kubahirizwa.

Umutangabuhamya yavuze ko RTLM yasabwe kureka gukwiza urwangano no guca intege amasezerano ya Arusha, ikareka n’icengezamatwara ryo kwibasira FPR Inkotanyi.

Kabuga wari uyoboye itsinda rya RTLM, ngo yamaze kumva ibyo Minisitiri Rucogoza avuze, yerura ko abanyamakuru bakora amakosa, ariko bagiye kuyakosora.

Umutangabuhamya ati "Ibyo ariko byari mu mvugo gusa, nta gikorwa cyigeze kiba."

Muri ayo makosa, ngo hari umunyamakuru wari wavuze ko mu rupfu rwa Ndadaye, Faustin Twagiramungu wari mu ishyaka MDR yari i Burundi.

Kabuga ngo yavuze ko babikosoye, ariko atari byo, ngo ako kari agace kamwe k’ikibazo kitigeze gikemurwa, umurongo ukomeza kuba uwo kubiba amacakubiri.

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko mu nama habayemo umwuka mubi, aho abakozi ba RTLM bashinje abayobozi bose uhereye kuri Minisitiri Rucogoza, ko babaye abagaragu b’inkotanyi, ko bakwiye kugaruka mu murongo mwiza wo "kumva ibitekerezo bya rubanda nyamwinshi".

Icyo gihe ngo bumvikanye ko bagiye gukosora, hakabaho ibindi biganiro bajya bahuriramo bagacoca ibibazo.

Mu rubanza kandi humviswe ijwi ry’umunyamakuru washimaga Minisitiri Rucogoza ko asigaye aha agaciro itangazamakuru ryigenga, rigafashwa kujya za Kinihira na Bujumbura gushaka amakuru, kuko "nubwo wavuga ngo radiyo, hari abandi baba bayikunda."

Umutangabuhamaya yavuze ko uwavugaga yari Habimana Cantano, wacyuriraga Minisitiri kuko abanyamakuru bemererwaga kujya i Kinihira ahakoreraga FPR, cyangwa mu Burundi, mu gihugu cyayoborwaga n’abatutsi.

Ati "Nta shimwe ririmo ahubwo arimo kwerekana ko Rucogoza, Inkotanyi n’abatutsi, ari agati gakubiranyije, nta gushima kurimo."

Minisitiri Rucogoza ngo yatumije indi nama ku wa 10 Gashyantare 1994, nabwo yabaye RTLM ihagarariwe na Kabuga. Ni inama ngo yanitabiriwe n’umunyamakuru Valerie Bemeriki, Minisitiri aza gusaba ko asohoka kuko atabaga mu buyobozi.

Icyo gihe ngo bari bafite impungenge ko Bemeriki yahita ajya kuvuga ibirimo kuganirwaho, maze RTLM igatangira kwibasira minisiteri.

Rucogoza ngo yaje kuvuga ko kubera ibikorwa bya RTLM, azakoresha ububasha mu gufunga iyo radiyo, kandi ababigizemo uruhare bakazaburanishwa.

Umutangabuhamya yavuze ko abavugwaga bari abayobozi badakurikirana abakora ibyo byaha bikoreshwa igitangazamakuru cyabo, ugasanga abanyamakuru bavuga ibintu bibi ariko ntibigire inkurikizi.

Mu rubanza kandi hanagarutswe ku ndirimbo za Bikindi Simon zakoreshwaga kuri iyi radiyo zirimo Mbwirabumva, umutangabuhamya avuga ko ari ubutumwa bwari mu murongo w’ivanguramoko, bugamije kubiba amacakubiri.

Félicien Kabuga (wa kabiri ibumoso) hamwe na Ferdinand Nahimana na Jean-Bosco Barayagwiza, mu nama yo ku wa 10 Gashyantare 1994 na Minisitiri Rucogoza, mbere gato ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .