Yabigarutseho ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko mu bujurire ku rubanza rwa Biguma wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Mbere y’uko uwo mutangabuhamya atanga ubuhamya bwe, Perezida w’Urukiko yagaragaje ko uruhande rw’abunganira Biguma rwagaragaje ko hari abantu bakoreshwa n’u Rwanda mu gutanga ubuhamya butari bwo ku bantu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Bwagaragaje ko muri abo bantu n’uwo mutangabuhamya arimo ariko we abitera utwatsi yemeza ko ibyo avuga bidashingiye ku kuba akoreshwa n’u Rwanda ahubwo ko ari ukuri kujyanye n’ibyo azi neza kandi ahagazeho.
Ati “Ibyo ngiye kuvuga ni ibirebana n’ukuri gufitiwe ibimenyetso, n’inyoni ubwazo zakabaye zizi.”
Uyu mutangabuhamya yahoze ari Umujyanama muri segiteri ya Mushirarungu aza guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yakatiwe igihano cy’imyaka 24.
Yahishuye ko azi Biguma kuva kera yemeza ko abari abajandarume aho kugira ngo barinde abaturage mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ko na bo bagize uruhare mu kwica.
Yavuze ko iyo abajandarume batifatanya n’abaturage ubwicanyi butari kugera ku kigero bwagezeho aho mu minsi 100 gusa hishwe Abatutsi barenga miliyoni imwe.
Yabwiye Urukiko ko ijambo ryavuzwe na Perezida, Sindikubwabo Theodore, ari i Butare ku wa 19 Mata 1994, ryamukanguriye kurushaho kwica Abatutsi ngo kuko yumvaga ari kwikiza umwanzi.
Ati “Numvaga tugomba kurwanya umwanzi, ‘umututsi’ tukica, gusahura, tukarya inka zabo…”
Yavuze ko uwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, yishwe ku itegeko rya Biguma nubwo uruhande rumwunganira rwo rwabiteye utwatsi.
Ku bijyanye n’ubwicanyi bwabereye ku musozi wa Nyarubare uwo mutangabuhamya yasobanuye ko abaturage bagiye hamwe n’abajandarume, maze abo bajandarume bashyiraho za bariyeri ari na ho yari ari kumwe na Biguma kuri mwe muri zo ari bo bayitegeka.
Yagaragaje ko muri ubwo bufatanye wasangaga umututsi utishwe n’amasasu yarakurikiranwaga n’abaturage bakamwica
Ku musozi wa Nyarubare, uwo mutangabuhamya yemeye ko yitabiriye ubwicanyi afite inkoni kandi ko hashobora kuba harishwe abantu bagera kuri 300.
Abajijwe ibyo yatekerezaga iyo yabonaga imibiri y’abantu, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bariyambuye ubumuntu ariko ko nyuma yayo yasabye imbabazi kandi yiyemeje ko nta cyo azahisha.
Me Guedj wunganira Biguma wasaga n’ushaka kuyobya uburari, yagaragaje ko umutangabuhamya ari gushaka kugereka amakosa ku bajandarume ntiyemere uruhare rwe ariko undi amubwira ko atari ko bimeze kuko yemera ibyo yakoze kandi yanabisabiye imbabazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!