00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Umutangabuhamya yagaragaje ko Biguma hari ibitero by’ubwicanyi yayoboye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 November 2024 saa 01:59
Yasuwe :

Umutangabuhamya wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa imyaka 25 y’igifungo, yemeje ko Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma yayoboye bimwe mu bitero byahitanye Abatutsi muri Nyanza.

Yabigarutseho ubwo mu Rukiko rwa Rubanda mu Bufaransa hakomerezaga iburanisha ry’urubanza ruregwamo Biguma, uri kuburana mu Bujurire nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu.

Uwo mutangabuhamya muri uru rubanza uri mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko azi Biguma mu gihe cya Jenoside, cyane ko ari mu ba jandarume bamushishikarije kwinjira mu bwicanyi.

Yavuze ko ku wa 22 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga i Nyanza, yabonye abasirikare bayobowe n’uwari Komanda wa Jandarumori ya Nyanza witwa Birikunzira, bari mu bikorwa by’ubwicanyi.

Yavuze ko yabanje kujya kwihisha ku baturanyi ariko aza gutahurwa n’abasirikare asabwa kwitabira ubwicanyi undi ntiyazuyaza kuko yabonaga buri gukorwa n’abasirikare ndetse n’abajandarume.

Umutangabuhamya yavuze ko hari inshuro zigera muri eshatu yabonyemo Biguma ayobora ubwicanyi afatanyije n’uwitwa Jacques Mudacumura.

Yagaragaje ko ku wa 23 Mata 1994, Biguma yaherekejwe na Jacques Mudacumura bajya kureba uwo mutangabuhamya n’abandi ngo bajye kwica ku Mugonzi.

Yagaragaje ko bayobowe na Biguma ndetse na Mudacumura batangiye kugenda inzu ku yindi bahiga Abatutsi ari na bwo bageze ku rugo rwo kwa Charles Kitumva bica umugore we n’abana batatu kuko we basanze adahari.

Icyo gitero kandi cyakomeje ibikorwa by’ubwicanyi bwaje guhitana abandi batutsi batandukanye.

Yongeye kugaragaza ko Biguma yagize uruhare mu gitero cyari cyagabwe ku rugo rwa Aloys Bahore ariko akaba yari umukwe w’uwari Perezida w’inzibacyuho Sindikubwabo. Icyo gihe Bahore we ntiyishwe ariko abasanzwe iwe barashwe n’abasirikare.

Yongeye kugaragaza kandi ko Biguma na Mudacumura babayoboye mu gitero cyagabwe kuri kiliziya y’i Nyanza kandi ko bishe abantu barongowe na Biguma.

Yashimangiye ko aho kuri Kiliziya Biguma yatanze amabwiriza yo gutatana bagamije kuyigota ngo hatagira umuntu watoroka atishwe. Nyuma umupadiri witwa Matayo yaje gufatwa aranakubitwa hanyuma ngo hakurikiraho kurasa.

Yavuze ko Biguma n’abandi basirikare n’abajandarume ari bo barashe bifashishije imbunda bica uwo mupadiri n’undi mubyeyi wari hanze ya Kiliziya.

Umutangabuhamya kandi yagaragaje ko ubwo yari kuri bariyeri yari kuri TRAFIPRO yongeye kubona Biguma afite imbunda yo mu bwoko bwa pistolet.

Umutangabuhamya kandi yavuze ko yabonye Biguma arasa umuntu yaje kumenya ko yari umusirikare witwaga Major Kambanda wishwe azira ko ari mututsi ari na bwo ngo aheruka kubona Philippe Hategekimana muri Nyanza.

Undi mutangabuhamya watanzwe n’uruhande rw’abaregera indishyi yagaragaje ko abajandarume bateye aho abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamiyaga bitegetswe na Biguma.

Ku rundi ruhande umutangabuhamya wari watanzwe n’uruhande rw’uregwa na we yavuze ko yabonye Biguma kuri bariyeri yari yarahawe izina rya Akazu k’Amazi.

Urubanza rurakomeza humvwa abatangabuhamya batandukanye barimo abajinja n’abashinjura Hategekimana Philippe bashingiye ku byo bamuziho cyangwa babonye.

Ingoro y'Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa, aho Biguma ari kuburanira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .