00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamategeko wa Hategekimana Philippe yatatse kubura amikoro amugeza mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 December 2024 saa 02:15
Yasuwe :

Umunyamategeko wa Hategekimana Philippe alias Biguma yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ko yabuze amikoro amugeza mu Rwanda kugira ngo ashakishe ibimenyetso n’ubuhamya bishinjura umukiriya we.

Kuva mu Ugushyingo 2024, Hategekimana wabaye umujandarume i Nyanza ari kuburana ubujurire ku gifungo cya burundu yakatiwe muri Kamena 2023, ubwo yahamywaga ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ibyaha Hategekimana yahamijwe byakorewe mu bice birimo ku musozi wa Nyamure, Nyabubare, ISAR Songa no kuri bariyeri zitandukanye zafatirwagaho Abatutsi i Nyanza, gusa byose we n’abanyamategeko be barabihakana.

Mu maburanisha yabaye mu cyumweru gishize, abanyamategeko bunganira Hategekimana bahaye urukiko ibyifuzo bemeza ko byabafasha kubona amakuru mashya yakwifashishwa mu gushinjura umukiriya wabo.

Byatangiye tariki ya 5 Ukuboza 2024, ubwo urukiko rwumvaga ubusesenguzi bw’inzobere mu bumenyi bw’ibiturika, Pierre Laurent, ku mbunda ya ’Mortier’ abatangabuhamya bavuga ko yakoreshejwe mu bitero byagabwe ku musozi wa Nyamure na ISAR Songa.

Me Alexis Guedj uri mu bunganira Hategekimana, yagaragaje ko atumva uko Laurent yasesengura uburyo ’Mortier’ ishobora kuba yarakoreshejwe muri ibi bitero kandi atarageze mu Rwanda, asaba urukiko ko i Songa na Nyamure hakoherezwa indi nzobere.

Perezida w’iburanisha tariki ya 6 Ukuboza 2024 yanze ubusabe bwo kohereza inzobere mu Rwanda, asobanura ko byasaba ikiguzi cy’urugendo kitari ngombwa, kandi ko ntacyo byahindura ku makuru Laurent yakuye mu busesenguzi yakoze.

Me Guedj yasabye kandi urukiko ko rwakwemera umukiriya we akazana abatangabuhamya bashya babiri barimo Umunyarwanda n’undi utaravuzwe amazina wifashishijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Perezida w’iburanisha amusubiza ko iyo aba yarabisabye mbere y’uko urubanza rutangira, aba yarabyemerewe.

Umunyamategeko wa Hategekimana yasabye urukiko ko yajyanwa ahakorewe ibyaha, asobanura ko atigeze agera mu Rwanda bitewe n’uko atahawe amafaranga yamufasha kugerayo. Perezida w’iburanisha kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024 yanzuye ko na byo bitashoboka.

Umushinjacyaha na we yashimangiye umwanzuro w’urukiko, abwira Me Guedj ko iyo aba yaratanze iki cyifuzo mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira, yashoboraga kwemererwa kugera ahakorewe ibyaha.

Nyuma y’aho ibyifuzo bye byose byanzwe, Me Guedj yavuze ko ibirego by’Ubushinjacyaha ku mukiriya we nta shingiro bifite kuko ngo “byubakiye ku musenyi.”

Biteganyijwe ko urubanza rwa Hategekimana Philippe ruzarangira tariki ya 20 Ukuboza 2024.

Me Alexis Guedj yavuze ko atigeze abona amafaranga yamufasha kugera mu Rwanda kugira ngo ashake amakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .