00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yasabye gusubikirwa urubanza agashaka umwunganizi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 February 2025 saa 03:09
Yasuwe :

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumusubikira urubanza rw’ubujurire aregwamo n’Ubushinjacyaha ku cyaha cyo gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha.

Nkundineza uri kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha byo gutangaza amakuru y’ibuhuha, yongeye kugera imbere y’urukiko kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025.

Kuri iyi nshuro yahageze hari imanza eshatu bigaragara ko yagombaga kuburanaho zirimo n’ebyeri zishamikiye ku rwo afungiwe nubwo rwamaze kuba itegeko.

Nkundineza yabwiye Urukiko ko atazi impamvu yahamagajwe ngo aze kwiregura ku rubunza kandi rwarabaye itegeko ategereje ko igihano yahawe cy’imyaka ibiri kirangira.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uko bigaragara urubanza rwe rwamaze kuba itegeko bityo ko batakwirirwa baruvugaho byinshi ahubwo ko urukiko rwabifataho umwanzuro.

Nkundineza Jean Paul yasabye Urukiko kwemeza ko urwo rubanza rwabaye itegeko ngo hato bitazaba intandaro yo kuba atafungurwa mu gihe yaba asoje igihano bigaragara ko hari izindi manza agomba kuburana.

Urukiko rwemeje ko ruzatangaza umwanzuro kuri urwo rubanza ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025.

Urukiko kandi rwagaragarije Nkundineza ko hari urundi rubanza aregwamo n’Ubushinjacyaha gutwara yanyweye ibisindisha.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere kuri icyo cyaha ariko Ubushinjacyaha ntibwishimira imikirize y’urubanza ruhita rujurira.

Nkundineza yavuze ko atari abizi na cyane ko adashobora kubona ibiri muri dosiye ye aho afungiwe, asaba guhabwa mu buryo bw’impapuro ibikubiye muri dosiye ndetse n’imyanzuro y’Ubushinjacyaha arabyemererwa.

Yavuze kandi ko agomba gushaka umwavoka ugomba kumwunganira bityo ko yasubikirwa urubanza akabanza agashaka umwunganira mu mategeko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bw’uregwa kumenya ibikubiye muri dosiye no kugira umwunganizi bityo ko urukiko rwagena indi tariki yo kuburaniraho.

Urukiko rwategetse ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 19 Gashyantare 2025.

Icyaha cyo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 10 y’Itegeko no 34/1987 ryo ku wa 17 Nzeri 1987 ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi kugeza ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga atarenga ibihumbi 20 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iryo tegeko risobanura ko umuntu ufatwa nk’uwanyoye ibisindisha ari umuntu wese utwara amaze kunywa ibinyobwa byinshi bisindisha ku buryo mu gihe atwaye aba afite mu maraso igipimo cya ’alcohol’ kingana na garama 0.80 kuri litiro.

Nkundineza Jean Paul yatawe muri yombi tariki 16 Ukwakira 2023.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .